• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

radiotv10by radiotv10
09/06/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye ku mitungo, aho yamukubise isuka amusanze mu murima yaragijwe na mukuru we ari guhinga, abanje kumubaza impamvu yaje kuwuhinga.

Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, akekwaho gukora iki cyaha tariki 16 Gicurasi 2026.

Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango ubwo uregwa yasangaga mushiki we mu murima ari guhinga.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uregwa “avuga ko yamanutse afite isuka agiye guhinga, akabona mushiki we arimo guhinga isambu ya mukuru we yari yaramuragije, agenda amusanga, amubaza impamvu yaje guhinga uwo murima kandi ari we bawuhaye.”

Ubushinjacyaha bukomeza vuga ko uregwa “Asobanura ko nyuma yaho, nta kindi nyakwigendera aramusubiza, yahise amukubita isuka inshuro ebyiri mu mutwe agahita apfa. Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho kandi akagisabira imbabazi.”

Abaturanyi babo bavuga ko nyakwigendera n’uregwa bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo kandi ko hashije ibyumweru bibiri babagabanyije imirima.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Next Post

Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

Related Posts

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

by radiotv10
09/06/2026
0

Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire...

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

by radiotv10
09/06/2026
0

The Cabinet has approved the establishment of the National Artificial Intelligence Agency, which is expected to advance AI development and...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Abandi banyamahanga bavugwaho urugomo mu Rwanda bari mu maboko ya Polisi

by radiotv10
08/06/2026
0

Abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera urugomo umumotari mu Karere ka Musanze, bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ivuga ko nibahamwa...

Next Post
Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.