Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena 2026, nyuma yuko isomwa ryacyo ryari riteganyijwe mu cyumweru gishize ariko rikaza gusubikwa rikimurirwa kuri uyu munsi.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatetanyo iminsi 30 Yampano, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha bitatu muri bitandatu aregwa.
Ibi byaha bitatu byagaragarijwe impamvu zikomeye, ni icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi.
Ni mu gihe ibindi byaha bitatu, bitagaragarijwe impamvu zikomeye, ari byo icyaha cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, icyo gukoresha ibikangisho ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.
Mu iburanisha ryabaye tariki 02 Kamena 2026, Ubushinjacyaha bwasabiraga uregwa gufungwa by’agateganyo, bwagaragaje impamvu zikomeye bwashingiraho, zirimo ubuhamya bwatanzwe n’umumotari wari utwaye umukunzi wa Yampano ubwo yabagongaga.
Ku cyaha ryo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko kandi uregwa yasanzwe mu maraso igipimo cy’urumogi cya Nonagaramu 166.
RADIOTV10





