• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

radiotv10by radiotv10
10/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwavuze ko bwangiye Umusifuzi w’Umunya-Somalia kwinjira muri iki Gihugu ku mpamvu z’impungenge z’umutekano zifitanye isano no gukeka ibikorwa by’iterabwoba.

Omar Artan, wabaye umusifuzi w’umwaka wa Afurika muri 2025, yangiwe kwinjira muri America mu mpera z’icyumweru gishize nubwo yari afite Visa.

Ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko umusifuzi wa Somalia Omar Abdulkadir Artan yangiwe kwinjira muri America kubera isano afitanye n’“abakekwaho kuba abanyamuryango b’imitwe y’iterabwoba” bigatuma afatwa “nk’umuntu uteye impungenge ku mutekano w’igihugu.”

Uyu musifuzi yari yiteguye kuba umusifuzi wa mbere wa Somalia ugiye gusifura mu Gikombe cy’Isi ariko yangiwe kwinjira muri Amerika n’ikigo cya US Customs and Border Protection (CBP) mu mpera z’icyumweru gishize.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yavuze ko Artan ubu atazashobora gusifura, rizatangira muri iki cyumweru kandi rikaba rihuriweho na Amerika, Mexique na Canada.

Ku butegetsi bwa Trump, America yashyizeho amategeko akomeye yo guhagarika ingendo ku Bihugu 12 birimo na Somalia, yavuze kuwa kabiri ko Artan yafashwe nk’umuntu ubangamiye umutekano w’Igihugu n’abayobozi ba CBP.

Mu itangazo ry’iki Kigo CBP, cyavuze ko umuturage wo muri Somalia utari Artan yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami avuye i Istanbul ku wa Gatandatu, maze afatwa nk’utakwemerewe kubera impungenge zari zihari.

Umukozi w’iki kigo, mu kiganiro yagiranye nabanyamakuru atifuza ko atangazwa umwirondoro, yavuze ati “Nyuma yo kugenzura na CBP, havumbuwe amakuru asebanya, harimo no kwifatanya n’abakekwaho kuba abagize imitwe y’iterabwoba.

Ubuyobozi bwa Perezida Trump ntibuzemera ko ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano cyinjira mu Gihugu cyacu, gihagaze burundu.”

Komiseri Mukuru wa CBP, Rodney Scott, kuwa Kabiri yavuze ko hari abandi bantu benshi bahora babuzwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za America kuko batemerewe kwinjira cyangwa ko bashobora bateza akaga.

Uyu muyobozi yavuze ko hatitawe ku muntu uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, adashobora kwemererwa kwinjira muri America mu gihe hagaragaye impungenge ku mutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 18 =

Previous Post

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Related Posts

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

by radiotv10
10/06/2026
0

Abantu babiri bishwe barashwe mu mujyi wa Nanyuki muri Kenya mu gihe habaga imyigaragambyo yamaganaga umugambi wa Leta Zunze Ubumwe...

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

by radiotv10
09/06/2026
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko uyu Mukuru...

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

by radiotv10
09/06/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Iran rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zakuyeho uburyo bwo kubona amatike y'imikino y'igikombe cy'isi...

Colonel mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu

Colonel mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu

by radiotv10
09/06/2026
0

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’urupfu, ahamijwe kugira uruhare mu...

Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo

Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo

by radiotv10
09/06/2026
0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Uganda kongera gusuzuma icyemezo cyo gufunga...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.