• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya HRW yongeye no kuzamo ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganiye kure raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW, ishinja iri Huriro n’Ingabo z’u Rwanda ibinyoma birimo ibikorwa bibangamira abasivile mu burasirazuba bwa DRC, no gushyira abana mu gisirikare.

Uyu muryango wakunze gushinja u Rwanda ibinyoma bitanafitiwe gihamya, wongeye gusohora raporo ushinja Ingabo z’u Rwanda n’ubundi ibikorwa bihabanye n’ukuri, birimo ngo ibyo zakoze zifatanyije na AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko amakuru rutangazwaho n’uyu Muryango Human Rights Watch ari ibinyoma biba bifite impamvu za poliriki zibyihishe inyuma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC Gahuza ko Guverinoma y’u Rwanda itajya isubiza Raporo z’uyu muryango kubera ibinyoma ziba zuzuyemo. Yagize ati “Ntitujya dusubiza HRW.”

Ihuriro AFC/M23, mu itangazo ryashyize hanze n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, ryamaganiye kure iyi raporo nshya ya HRW yiswe ‘Death was everywhere’ cyangwa se ngo ‘Urupfu ruri hose’, rivuga ko amakuru ayikubiyemo ahabanye n’ukuri kandi abogamye.

Iri Huriro rivuga ko uyu Muryango wongeye kuryibandaho, nyamara ukirengagiza amarorerwa akomeje gukorwa n’ingabo z’abahuzamugambi z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kanyuka yavuze ko nk’ibirego byo gushinja iri Huriro gushyira mu gisirikare abana ku ngufu, ari ikinyoma gikomeye, kuko ryagiye rihamagarira kenshi kandi “ku mugaragaro nta banga, no mu matangazo yanditse, mu mashusho bigaragarira buri we” byo guhamagarira abantu kujya mu gisirikare cyaryo ku bushake.

Iri huriro rivuga ko ahubwo ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bushyira mu gisirikare abana, kuko hagaragaye “amashush kenshi yerekana abana bambaye impuzankano z’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Kanyuka kandi yavuze ko uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa ari rwo rukomeje kurangwa n’ibikorwa bihitana inzirakarengane nyinshi z’abasivile, mu bitero by’ibisasu byagaragajwe kenshi mu mashusho yerekana ahagiye haba ibi bikorwa byumwihariko mu bice bya Masisi na Minembwe, byibasiwe cyane muri ibi bihe.

Kanyuka ati “Nyamara, ibi bikorwa bisa nk’aho bititabwaho cyane muri raporo za Human Rights Watch no mu bikorwa bivugwa mu itangazamakuru.”

Kanyuka yavuze ko umuryango uwo ari wo wose uharanira uburenganzira bwa muntu ukwiye gukoresha amahame yemewe y’iperereza, n’amagenzura, kandi hakarebwa ku mpande zose, aho kubogama hagendewe ku mpamvu za politiki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

Related Posts

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

by radiotv10
10/06/2026
0

Uwari umupilote wa Sosiyete y’Indege ya Canada (Air Canada), yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwaho kutagira uruhushya rumwerera gutwara indege...

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

by radiotv10
10/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwavuze ko bwangiye Umusifuzi w’Umunya-Somalia kwinjira muri iki Gihugu ku mpamvu z’impungenge z’umutekano...

Colonel muri FARDC byavugwaga ko yirashe agapfa byemejwe ko akiri muzima

Colonel muri FARDC byavugwaga ko yirashe agapfa byemejwe ko akiri muzima

by radiotv10
10/06/2026
0

Colonel Makelele wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ukuriye Ingabo mu gace ka Baraka mu Ntara...

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

by radiotv10
10/06/2026
0

Abantu babiri bishwe barashwe mu mujyi wa Nanyuki muri Kenya mu gihe habaga imyigaragambyo yamaganaga umugambi wa Leta Zunze Ubumwe...

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

by radiotv10
09/06/2026
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko uyu Mukuru...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya HRW yongeye no kuzamo ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.