Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije abitabira amaburanisha y’imanza ziburanishwa n’Inkiko zinyuranye mu Rwanda, ko bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye irimo kugira ikinyabupfura no kwirinda guteza icyugazi Inteko iburanisha.
Aya mabwiriza akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026.
Iri tangazo rigenewe abitabira amaburanisha y’imanza, rivuga ko aya mabwiriza agamije kubungabunga umutekano ugomba kuba mu Rukiko, no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.
Aya mabwiriza ashingiye ku Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Iri tangazo rivuga ko “Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga arasaba abitabira iburanisha ry’imanza kubahiriza ibi bikurikira, ko bagomba “Kwitwara neza, bigaragazwa no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza.”
Nanone kandi abitabira amaburanisha, bagomba “Kwirinda gutera icyugazi Inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano wabo.”
Bagomba kandi “Guha inzira ababuranyi n’imodoka zibazana ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi z’Urukiko; Kudafata amajwi n’amafoto by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba
cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza, bitatangiwe uburenganzira na Perezida w’Urukiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa kandi yasabye abantu bitabira amaburanisha kubahiriza uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amajwi n’amafoto.

RADIOTV10





