Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zayinjijemo bane bashya, ari bo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’Abanyamabanga babiri ba Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Ni impinduka zikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryacyeye, rigaragaza ko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yagizwe Murwanashyaka Damien.
Muri iyi Minisiteri kandi hinjijwemo Abanyamabanga ba Leta babiri, ari bo Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien.
Aba bose binjiye muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ni bashya muri Guverinoma y’u Rwanda, bakaba basimbuye abari muri iyi Minisiteri barimo Jimmy Gasore wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuva muri Nzeri 2023.
Undi wasimbuwe muri iyi Minisiteri yari ifite Umunyamabanga wa Leta umwe ubu ikaba yagize babiri, ni Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wari wagarutse muri Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 nyuma yuko yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, inshingano yagiyemo n’ubundi avuye muri iyi Minisiteri.
Izindi mpinduka zabayeho muri Guverinoma y’u Rwanda, ni muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aho Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri agasimbura Amb. Christine Nkulikiyinka.
Uwizeye Judith utari mushya muri Guverinoma y’u Rwanda, yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, mu gihe Christine Nkulikiyinka yasimbuye, na we yahawe izindi nshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.
Nanone kandi hari undi mushya winjiye muri Guverinoma, ari we Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbura Prudence Sebahizi wari muri izi nshingano kuva muri 2024.
Kajangwe Antoine Marie winjiye muri Guverinoma, si mushya muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora, kuko yari ayisanzwemo ari Umunyamabanga Uhoraho kuva muri 2024.
RADIOTV10





