Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel, wagizwe Ambasaderi muri Israel, na Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wayoboye RIB wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.
Aba bayobozi bahawe inshingano mu mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’u Rwanda zirimo na Guverinoma, nk’uko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Mu bayobozi batari abo muri Guverinoma, Perezida Paul Kagame yashyizeho Abahagararira u Rwanda mu Bihugu binyuranye, barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa.
Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake uzwi mu buyobozi bukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yanabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza NISS.
Mu bandi bahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda, barimo Maj Gen Bayingana Emmanuel, wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Israel.
Hari kandi Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye, asimbura Prof. Shyaka Anastase na we uzwi mu nzego nkuru z’u Rwanda.
Ni mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye.
Mu bandi bahawe inshingano kandi, barimo Tuyishimire Chantal, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y Ubucuruzi n’inganda asimbura Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Hari kandi Kanyonga Louise, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Byilingiro Maximilien, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), Madamu Umurungi Michelle, wahawe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).



RADIOTV10





