Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo waguwe gitumo n’abitambukiraga ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe mu masaha y’amanywa saa munani.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi mu Kagari ka Kidahwe hafi y’ishuri rya G.S. Ruyumba ryo muri uyu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Intyoza, avuga ko uyu mugabo yaguwe gitumo n’abagore bariho bitambukira, banyura aho yakoreraga iki gikorwa, bakumva umuntu ari gutaka, bagiye kureba basanga n’uyu mugabo ari gusambanya umugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.
Abo bitambukiraga bahise bavuza induru, umugabo wari hafi aho bakunze kwita Kazungu aza kureba ibibaye, asanga ni aya mahano.
Kazungu yagize ati “kubera ko nanjye nari mu rugendo nigendera mu bukwe, numva akaruru bavuga ngo nimudutabare nimudutabare, hano hepfo hari umugabo wafashe umuntu none arimo avuza induru, ndiruka njyayo mpageze nsanga yamufashe yamushyize ku bibero bye, amwiyicajeho arimo kumusambanya.”
Uyu muturage avuga ko ubwo yageraga kuri uyu mugabo, yahise agira igihunga, agahita ahagarika ibyo yari ari gukora.
Ati “Abonye ntarutse mbasatira, yamusunitse amwikuraho arwana no kwambara ipantaro, ariko ashaka no kwiruka, ndamubwira nti ‘wikwiruka kuko ntunsiga kandi n’ibintu ukoze ntabwo ari byo’.”
Uyu bakunze kwita Kazungu yavuze ko yabwiye uwo mugabo ko uwo mugore yari ari gufata ku ngufu, basanze bamuzi nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe, bityo ko yahemutse akamukorera ibi bya mfura mbi.
Gusa abatuye muri kariya gace bavuga ko badasanzwe bazi uwo mugabo wafatiwe mu cyuho asambanya uriya mugore, ndetse ko bahise babimenyesha inzego z’ibanze, zigahita zimufata zikamushyikiriza iz’ubutabera.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ibihano ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ivuga ko “Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

RADIOTV10






Amategeko akurikizwe