Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, baravuga ko bafite impungenge ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha, ashobora kuzabamo amakosa, kuko abatorewe kujya muri Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Gitega biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ni nyuma yuko habaye amatora y’abagize Komisiyo y’Igenga y’Amatora (CEPI: Commission électorale provinciale indépendante) ku rwego rw’Intara ya Gitega inabarizwamo umurwa mukuru wa Politiki mu Burundi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko bagiye bavanwa mu nzego zishinzwe gutegura amatora, ibintu babona nko guharura inzira izatuma amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi umwaka utaha azabamo uburiganya.
Mu matora y’abagize iriya Komisiyo yabaye ku wa Kabiri, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko iriya Komisiyo Yigenga yiswe CEPI, izaba ifite inshingano z’ibanze zo gutegura amatora atandukanye ari mu bihe biri imbere, arimo n’amatora ya Perezida yo muri 2027.
Iyi Komisiyo ya CEPI, igizwe n’abanyamuryango cumi n’umwe, barimo barindwi abo mu bwoko bw’Abahutu na bane b’Abatutsi barimo abagore batatu.
Ubuyobozi bwari busanzweho bwongeye gutorwa, aho Joseph Maniraho, wo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ari we ukuriye iyi Komisiyo. Gérard Ninziza wo muri CODIP (Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Iterambere ry’Abaturage), umuryango wa sosiyete sivile ufatwa nk’uwa hafi ya Guverinoma, yabaye Visi Perezida, mu gihe Vestine Nininahazwe, na we wo muri CNDD-FDD, yagumye ku mwanya w’umunyamabanga.
Muri bariya bakomiseri 11 kandi, bane bakomoka muri CNDD-FDD na babiri bakomoka muri CENI (Komisiyo y’Igihugu y’Amatora). Indi myanya ifitwe n’abahagarariye Itorero rya God is Way, UPRONA, PLP-Abatuhurana, n’ishyaka rya Sangwe-PADER.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri gabanywa ry’imyanya ritagaragaza itandukaniro nyaryo rya politiki ry’Intara cyangwa amasezerano y’ubuyobozi bw’amatora yatangajwe.
Daniel Manirakiza, Perezida w’ishyaka rya SAHWANYA-FRODEBU ku rwego rw’Intara ya Gitega, yavuze ko ko kongera gushyiraho abanyamuryango bayoboye amatora yo muri 2025 bigaragaza umugambi wo kongera kugenzura inzira y’amatora.
Yagize ati “Abenshi muri aba banyamuryango bari mu bagize CEPI (Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora) yateguye amatora y’inzego z’ibanze n’ay’abashingamategeko yo muri 2025, amatora yagizwemo uduce twinshi tw’amakosa. Dufite ubwoba ko amatora ya Perezida yo muri 2027 azakorwa muri ubwo buryo.”
Yanashinje abayobozi kuba barananiwe kubahiriza ibyo biyemeje mu nama yahuje amashyaka ya politiki n’Umukuru w’Igihugu, Évariste Ndayishimiye, i Kiriri, mu ngoro ya Perezida i Bujumbura.
Yagize ati “Nubwo hari ibyo biyemeje i Kiriri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi baracyari mu nzego z’ubuyobozi za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI). Ndetse n’uhagarariye UPRONA, nk’uko tubibona, nta bushobozi bwo kugira uruhare ku bantu benshi bashyigikiye Guverinoma.”
Uyu ukuriye ririya shyaka ku rwego rw’Intara ya Gitega, yavuze ko ibi byose biteza impungenge ku cyizere n’imigendekere myiza y’amatora azaba mu bihe biri imbere.
RADIOTV10






