• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi batangiye gukemanga amatora ya Perezida ateganyijwe

radiotv10by radiotv10
11/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi batangiye gukemanga amatora ya Perezida ateganyijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, baravuga ko bafite impungenge ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha, ashobora kuzabamo amakosa, kuko abatorewe kujya muri Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Gitega biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ni nyuma yuko habaye amatora y’abagize Komisiyo y’Igenga y’Amatora (CEPI: Commission électorale provinciale indépendante) ku rwego rw’Intara ya Gitega inabarizwamo umurwa mukuru wa Politiki mu Burundi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko bagiye bavanwa mu nzego zishinzwe gutegura amatora, ibintu babona nko guharura inzira izatuma amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi umwaka utaha azabamo uburiganya.

Mu matora y’abagize iriya Komisiyo yabaye ku wa Kabiri, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko iriya Komisiyo Yigenga yiswe CEPI, izaba ifite inshingano z’ibanze zo gutegura amatora atandukanye ari mu bihe biri imbere, arimo n’amatora ya Perezida yo muri 2027.

Iyi Komisiyo ya CEPI, igizwe n’abanyamuryango cumi n’umwe, barimo barindwi abo mu bwoko bw’Abahutu na bane b’Abatutsi barimo abagore batatu.

Ubuyobozi bwari busanzweho bwongeye gutorwa, aho Joseph Maniraho, wo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ari we ukuriye iyi Komisiyo. Gérard Ninziza wo muri CODIP (Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Iterambere ry’Abaturage), umuryango wa sosiyete sivile ufatwa nk’uwa hafi ya Guverinoma, yabaye Visi Perezida, mu gihe Vestine Nininahazwe, na we wo muri CNDD-FDD, yagumye ku mwanya w’umunyamabanga.

Muri bariya bakomiseri 11 kandi, bane bakomoka muri CNDD-FDD na babiri bakomoka muri CENI (Komisiyo y’Igihugu y’Amatora). Indi myanya ifitwe n’abahagarariye Itorero rya God is Way, UPRONA, PLP-Abatuhurana, n’ishyaka rya Sangwe-PADER.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri gabanywa ry’imyanya ritagaragaza itandukaniro nyaryo rya politiki ry’Intara cyangwa amasezerano y’ubuyobozi bw’amatora yatangajwe.

Daniel Manirakiza, Perezida w’ishyaka rya SAHWANYA-FRODEBU ku rwego rw’Intara ya Gitega, yavuze ko ko kongera gushyiraho abanyamuryango bayoboye amatora yo muri 2025 bigaragaza umugambi wo kongera kugenzura inzira y’amatora.

Yagize ati “Abenshi muri aba banyamuryango bari mu bagize CEPI (Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora) yateguye amatora y’inzego z’ibanze n’ay’abashingamategeko yo muri 2025, amatora yagizwemo uduce twinshi tw’amakosa. Dufite ubwoba ko amatora ya Perezida yo muri 2027 azakorwa muri ubwo buryo.”

Yanashinje abayobozi kuba barananiwe kubahiriza ibyo biyemeje mu nama yahuje amashyaka ya politiki n’Umukuru w’Igihugu, Évariste Ndayishimiye, i Kiriri, mu ngoro ya Perezida i Bujumbura.

Yagize ati “Nubwo hari ibyo biyemeje i Kiriri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi baracyari mu nzego z’ubuyobozi za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI). Ndetse n’uhagarariye UPRONA, nk’uko tubibona, nta bushobozi bwo kugira uruhare ku bantu benshi bashyigikiye Guverinoma.”

Uyu ukuriye ririya shyaka ku rwego rw’Intara ya Gitega, yavuze ko ibi byose biteza impungenge ku cyizere n’imigendekere myiza y’amatora azaba mu bihe biri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

President Kagame makes cabinet changes and appoints new ambassadors and officials

Next Post

Menya Abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda n’izindi mpinduka zakozwe

Related Posts

Breaking: Iran yatangaje ifungwa ryuzuye rya Hormuz nyuma yo gushotorwa na America

Breaking: Iran yatangaje ifungwa ryuzuye rya Hormuz nyuma yo gushotorwa na America

by radiotv10
11/06/2026
0

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyafunze mu buryo bwuzuye inzira ya Hormuz nyuma yuko habayeho ibitero bishya bya Leta Zunze...

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya HRW yongeye no kuzamo ibinyoma ku Ngabo z’u Rwanda

by radiotv10
10/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganiye kure raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW,...

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

Umupilote yatahuweho kumara imyaka 17 atwara indege atagira uruhushya

by radiotv10
10/06/2026
0

Uwari umupilote wa Sosiyete y’Indege ya Canada (Air Canada), yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwaho kutagira uruhushya rumwerera gutwara indege...

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

by radiotv10
10/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bwavuze ko bwangiye Umusifuzi w’Umunya-Somalia kwinjira muri iki Gihugu ku mpamvu z’impungenge z’umutekano...

Colonel muri FARDC byavugwaga ko yirashe agapfa byemejwe ko akiri muzima

Colonel muri FARDC byavugwaga ko yirashe agapfa byemejwe ko akiri muzima

by radiotv10
10/06/2026
0

Colonel Makelele wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ukuriye Ingabo mu gace ka Baraka mu Ntara...

Next Post
President Kagame makes cabinet changes and appoints new ambassadors and officials

Menya Abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda n'izindi mpinduka zakozwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uko byifashe mbere gato y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi gitegerejwe na benshi

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ku manywa y’ihangu

Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Col.(Rtd) Ruhunga Jeannot wayoboye RIB mu bayobozi bahawe inshingano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.