Imyiteguro yose yamaze kurangira muri Mexique mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose bategereje umukino wo gufungura Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki 11 Kamena 2026.
Mexique, kimwe mu bihugu bitatu byakiriye iri rushanwa hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, iratangira ihura na Afurika y’Epfo kuri Stade Azteca yo mu mujyi wa Mexico City.
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko imyiteguro yose imeze neza kandi ko ibintu byose biri kugenda nk’uko byateganyijwe.
Icyakora, yavuze ko imyigaragambyo y’abarimu ikomeje muri Mexico City ishobora gutuma ikibuga rusange cya Zocalo, cyari giteganyijwe kwakirirwamo abafana, kitabasha gukoreshwa nk’uko byari byateganyijwe.
Igikombe cy’Isi cya 2026 ni cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, kizakinirwa muri stade 16 zitandukanye, hakazakinwa imikino 104 mu gihe cy’iminsi 39.
Ku ruhande rwa Amerika, Perezida Donald Trump yavuze ko iri rushanwa rizaba rimwe mu marushanwa akomeye kandi adasanzwe yabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Washington ku wa Gatatu, Trump yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Trump yavuze ko Infantino yamubwiye ko iri rushanwa ryamaze kwandika amateka mashya mu kugurisha amatike.
Yagize ati: “Ni Igikombe cy’Isi kizagenda neza kurusha ibindi byose. Nta na rimwe amatike yari yarigeze agurishwa ku rwego nk’uru kandi mu gihe gito nk’iki.”
Icyakora, ubuyobozi bwa Trump bukomeje kunengwa kubera politiki yabwo ikakaye ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ibintu bamwe mu bafana n’abakinnyi baturuka mu mahanga bavuga ko bituma bumva batakiriwe neza muri Amerika.
Abajijwe ku mbogamizi ziri ku bantu bashaka kwinjira muri Amerika, Trump yavuze ko ubuyobozi bwe buri gukora ibishoboka byose kugira ngo abemerewe kwinjira babikore mu buryo bukwiye.
Muri iyi minsi, umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Artan wari waratoranyijwe gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi yangiwe kwinjira muri Amerika, mu gihe hari n’amakuru avuga ko ikipe ya Sénégal yahuye n’igenzura rikomeye ry’umutekano.
Hari kandi abakomeje kunenga FIFA kubera ibiciro biri hejuru cyane by’amatike y’iri rushanwa.
Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane, Mexique irahabwa amahirwe menshi yo gutsinda Afurika y’Epfo mu mukino uzabera muri Mexico City.
Undi mukino wo muri uwo munsi uzahuza Koreya y’Epfo na Repubulika ya Czech mu mujyi wa Guadalajara. Aya makipe yose uko ari ane abarizwa mu Itsinda rya A.
Ku wa Gatanu, Canada na Amerika na zo zizakina imikino yazo ya mbere. Canada izahura na Bosnia-Herzegovina i Toronto, mu gihe Amerika izakina na Paraguay mu mujyi wa Inglewood muri California.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10






