• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko RDF ihagaze ubu ntabwo byizanye- Perezida Kagame yagaragaje amahame y’ingenzi ryafashije Ingabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko RDF ihagaze ubu ntabwo byizanye- Perezida Kagame yagaragaje amahame y’ingenzi ryafashije Ingabo z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko urwego rushimije Ingabo z’u Rwanda zigezeho ubu; atari ibintu byikoze, ahubwo ko byubatswe mu gihe kinini, hashingiwe ku nkingi z’ingenzi zirimo ikinyabupfura ndetse n’ubunyamwuga.

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo y’Abofisiye Bakuru bamaze igihe bahugururwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.

Perezida Kagame yavuze ko iri shuri rihuza abasirikare ba RDF ndetse n’abo mu Bihugu by’ibifatanyabikorwa by’u Rwanda ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ahandi, abasaba kuzakoresha neza amahugurwa n’amasomo bahawe mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo ibijyanye n’imiyoborere.

Yavuze kandi kuba barahahuriye ari Abasirikare baturuka mu Bihugu binyuranye, ari amahirwe bakwiye kuzabyaza umusaruro.

Ati “Iyo Abofisiye batorejwe hamwe bahuriye mu bikorwa, ibiganiro by’Akarere, ibihe cyangwa ikibazo baba bafite, imyumvire yongerera imbaraga ubufatanye.”

Yavuze ko amasomo bahawe yateguwe hagamijwe kubongerera imbaraga n’ubushobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi no kubasha guhangana n’imbogamizi bahura na zo zishobora no gutuma rimwe na rimwe bisanga mu bibazo bigoye kubonera umuti.

Ati “Gusa hari amahame adashobora [amasomo] kubaha, ahubwo umuntu ku giti cye yiyigisha.”

Perezida Kagame yababwiye ko muri ayo mahame bagomba kugira, irya mbere ari ‘Ugukorana umwete’ [Courage], kuko ari wo ufasha umuyobozi gufata ibyemezo biboneye mu gihe gikwiye ndetse no guhangana n’ibibazo no kubyikuramo kimwe no guhangana n’igitutu gishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose.

Ihame rya kabiri, ni ‘Ukumenya gufata icyemezo’ [Judgment]. Ati “Uko inshingano zanyu zigenda zaguka, mugomba no kwitegura ingaruka z’ibyemezo byanyu. Gufata ibyemezo byiza, biva mu bunararibonye bwo gukorana n’abandi ndetse no kumenya kwigira mu makosa igihe bibaye ngombwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ihame rya gatatu ari ‘Ukugira intego’ [Purpose] “bizanwa no kumenya icyo abantu barwanira”. Ari na byo byafashije u Rwanda kugera aho rugeze ubu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Ku Rwanda iyi ntego ni yo yubakiyeho kurinda abaturage bacu n’ubusugire.” Mu gihe hagenda hakomeza kugaragara ibihe byihindagura.

Ati “Ikibazo kibari imbere aka kanya, ntigikwiye kuba niba mushobora kuyobora, ahubwo uburyo muyobora. Aya mahame atatu ashobora kwifashishwa cyangwa akavugururwa buri munsi. Uko RDF ihagaze ubu ntabwo byizanye. Byarubatswe mu myaka myinshi, muri serivisi zihamye, mu kinyabupfura, ndetse n’ubunyamwuga. Ibi kandi byatumye abaturage bacu bayigirira icyizere, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, aho Ingabo zacu zikorera ubutumwa.”

Yabibukije kandi ko isi igeze mu gihe cy’ikoranabuhanga, bityo ko bagomba kugenda bajyana n’ibihe, ndetse banagendera ku mahame mpuzamahanga.

Ati “Aho mukorera, hakomeza kugenda hahindurwa n’ikoranabuhanga rishya ndetse n’ibibazo bisaba ko mugenda mujyana na byo. Amahitamo muzakora ntabwo azabafasha gusa mu bikorwa byanyu, ahubwo no mu muco, mu mahame ndetse no kugera ku musaruro w’ibigo mukorera n’icyizere bizabagirira.”

Yababwiye kandi ko mu nshingano zabo z’imiyoborere, bakwiye kurangwa n’ubushishozi, n’imyitwarire iboneye. Ati “Mugomba kuyoborana ubunyangamugayo kandi ntimugomba guhagarika gukomeza kwiga ndetse no kongera ubumenyi.”

Aba Bofisiye barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu cyiciro cya 14, ni 108 baturuka mu Bihugu 20. Barimo abasirikare 55 barangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano (Masters of Arts in Security Studies).

Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga igihembo umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

Related Posts

Hatangajwe ikizakoreshwa miliyoni 100$ muri 250 u Rwanda ruherutse guhangwa nk’inguzanyo

Hatangajwe ikizakoreshwa miliyoni 100$ muri 250 u Rwanda ruherutse guhangwa nk’inguzanyo

by radiotv10
12/06/2026
0

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko muri Miliyoni 250 USD u Rwanda ruherutse guhabwa nk'inguzanyo n'Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF),...

Imiterere y’ikirego kiregwamo umunyamategeko ushinjwa gukoresha imvugo yaciwe mu mivugire mu Rwanda

Ikirego kiregwamo umunyamategeko kwita inyito idakwiye ufite ubumuga bw’ubugufi cyazamuwe ku rundi rwego

by radiotv10
12/06/2026
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwakiriye ikirego kiregwamo Umunyametegeko uregwa ibishingiye ku kwita ‘Igikuri’ ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije; rwanzuye ko...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

U Rwanda rwavuze kuri raporo ya HRW yongeye kurushinja ibinyoma ishyira hamwe RDF na AFC/M23

by radiotv10
12/06/2026
0

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yavuze ko ibirego by'ibinyoma Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW wakunze gushinja u Rwanda atari...

How to say No without feeling guilty

How to say No without feeling guilty

by radiotv10
12/06/2026
0

In a world where being available, helpful, and agreeable is often praised, saying “no” can feel uncomfortable. Many people fear...

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ku manywa y’ihangu

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ku manywa y’ihangu

by radiotv10
11/06/2026
1

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo waguwe gitumo n’abitambukiraga ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uko RDF ihagaze ubu ntabwo byizanye- Perezida Kagame yagaragaje amahame y’ingenzi ryafashije Ingabo z’u Rwanda

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

Abacancuro bafasha FARDC bongeye kuvugwa mu mirwano yakajije umurego muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.