Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Bebe Cool yasibye ubutumwa yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ashinja ubutekamutwe Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubukuraho nyuma yo kubigirwamo inama na General Muhoozi Kainerugaba.
Kuva mu ijoro ry’umusibo ejo ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda no mu Rwanda, inkuru yari igezweho n’iy’ubutumwa Bebe Cool yari yashyizeho, ashinja ubutekamutwe Miss Jolly.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina mu karere, wari wanashyize hanze screenshots z’ubutumwa avuga ko yandikiranye na Miss Jolly kuri Nimero akoresha mu Bwongereza, yavugaga ko yatekewe umutwe n’uyu mukobwa yitwikiriye umutaka w’u Rwanda n’Ikipe ya Arsenal.
Ni mu gihe Miss Jolly we yavugaga ko Bebe Cool ashobora kuba yaratekewe umutwe n’umuntu wamwiyitiriye, ndetse akaba yari yasabye uyu muhanzi gusiba ubutumwa bwose yari yamutangajeho ndetse akanamusaba imbabazi.
Bebe Cool, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusiba buriya butumwa bwose nyuma yo kubigirwamo inama n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba.
Yagize ati “Muri iki gitondo nahamagawe na mukuru wanjye Muhoozi Kainerugaba ku birebana n’ikibazo cya Jolly. Nk’umuntu mukuru akaba n’umuyobozi yansabye kubihagarika, gusiba tweets ubundi tukabikemura mu buryo bwa gicuti hanze y’imbuga nkoranyambaga cyane ko twembi turi nk’umuryango kuri we cyane ko nta n’icyiza cyo gucyocyoranira ku karubanda.”
Bebe Cool yavuze ko yakiriye neza inama yagiriwe na Muhoozi Kainerugaba, ndetse bakabyemeranyaho, akaba yahise anasiba ubutumwa bwose yari yatangaje kuri Miss Jolly.



RADIOTV10





