Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bari batangiye gutyaza amenyo batungurwa n’uko bazitabye- Ibyakurikiye ihambwa rya za mbogo

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in Uncategorized
0
Bari batangiye gutyaza amenyo batungurwa n’uko bazitabye- Ibyakurikiye ihambwa rya za mbogo
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu i Musanze havuzwe inkuru ibabaje y’imbogo ebyiri zarwanye bikarangira zombi zihasize ubuzima, gusa ibyakurikiyeho ni byo byababaje abaturage kurushaho kuko bari bazi ko bagiye kuzirya ariko bagatungurwa n’uko hafashwe icyemezo cyo kuzihamba.

Aba baturage bo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bavuga bisanzwe bizwi ko izi nyamaswa ziribwa ndetse ko ntaho zitaniye n’inyama z’Inka dore ko bakunze kuzita Inka z’agasozi.

Bavuga ko imbogo imwe yari ifite ibilo bigera muri 900 ku buryo zari guhaza abatari bacye ariko ngo icyababaje kurushaho ari uko amerwe bari bafite yarangiriye aho.

Bamwe muri bo bavuga ko banariye ku nyama z’imbogo kandi ko bumvise zigira icyanga kidasanzwe ku buryo nta w’uwapfa kuzigereranya n’iz’Inka.

Ntibishimiye kuba zatabwe

Kuba zatabwe babifata nk’ibihombi bibiri kuko bazibuze nk’umutungo wa Pariki y’Igihugu ariko ikibabaje kurushaho ari ukuba batanaziriye nibura ngo bihoze amarira.

Umwe yagize ati “Zagize impanuka noneho baranazicukurira barazihamba!! None se ubwo ntitwahombye? Twahombye rwose, baba baziduhaye tukazirya.”

Yakomeje agira ati “Nubwo Igihugu cyahombye natwe twahombye. None se n’inka iyo igize impanuka ko duhamagara veterineri akayidupimira, yasanga nta kibazo ifite akatureka tukayirya?”

Ubusanzwe itungo ryapfuye rizize impanuka, ribanza gusuzumwa niba nta nenge rifite zatuma inyama zaryo zitagira ingaruka ku buzima bw’abantu ubundi bagahabwa uburenganzira bwo kurirya gusa inyamaswa z’agasozi zo nk’izi mbogo, nta mabwiriza yazo ahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + three =

Previous Post

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Next Post

Nyagatare: Abana 6 bamaze ibyumweru 2 bibana nyuma y’uko Se afunzwe bakabura na Nyina

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Abana 6 bamaze ibyumweru 2 bibana nyuma y’uko Se afunzwe bakabura na Nyina

Nyagatare: Abana 6 bamaze ibyumweru 2 bibana nyuma y’uko Se afunzwe bakabura na Nyina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.