Thursday, August 20, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB byasaniye inzu binagabira abatishoboye barokotse Jenoside

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB byasaniye inzu binagabira abatishoboye barokotse Jenoside

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB)  byamurikiye imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994  bo mu Murenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye, inzu zasanwe  n’abakozi b’ibi bitaro ndetse banabagabira inka, banabaha ibikoresho byo mu nzu mu gikorwa kigamije kubafasha kongera kwiyubaka no kubaho neza.

Abagejejweho ibi bikorwa bavuga ko bari babayeho mu buzima bubgoye  dore ko ngo babaga mu nzu zashaje cyane ku buryo iyo imvura yagwaga banyagirwaga, ibintu byabateraga.

Mukarurangwa Marie Goreth , umwe mu bahawe ubufasha, yavuze ko inzu yari atuyemo yari yarangiritse cyane ku buryo kubamo byari ikibazo gikomeye.

“Twari tumaze igihe kinini dutuye mu nzu ishaje cyane. Iyo imvura yagwaga twaranyagirwa kandi tukabaho duhangayitse. Kuba twasaniwe inzu kandi tukagabirwa inka ni ibyishimo bikomeye kuri twe. Turashimira Ibitaro bya Kaminuza  n’abakozi bayo batuzirikanye.”

Epiphanie Mukamusoni  yavuze ko iyi nkunga igiye kumufasha gutangira ubuzima bushya no kwiteza imbere.

Ati “Twabonye aho kuba heza kandi twahawe inka izadufasha kubona ifumbire n’amata. Ibi bidusubije icyizere cyo kubaho no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.”

Abaturanyi b’iyi miryango bavuga ko yari ibayeho mu buzima bugoye, bityo bakaba bishimiye kubona hari abatekereje kuyifasha.

Nyiranzeyimana Claudine, umwe mu baturanyi, yagize ati:”Twabonaga imibereho yabo kandi twari tuzi ibibazo bafite. Inzu zabo zari zishaje cyane. Ubu kuba basaniwe kandi bakabona n’inka ni intambwe ikomeye izabafasha gutera imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo wo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside no kubafasha kugira imibereho myiza.

Ati:’’Igikorwa cyo kubakira inzu no kugabira inka abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ni igikorwa  dukora buri mwaka aho muri uyu mwaka twasaniye inzu  abantu babiri mu murenge wa Rwaniro tunabagabira inka nk’ikimenyesto cyo kugirango bagire ubuzima bwiza  baba heza  borora babona ifumbire ndetse no mu rwego rwo  kongera  guha ikizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  1994 batishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, yashimye uruhare rwa CHUB  muri ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi akanavuga ko ibikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abarokotse bikomeje.’’

Ati:”Dushimira Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB n’abakozi babyo ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa. Ni urugero rwiza rw’ubufatanye mu gukomeza gufasha abarokotse Jenoside kugira imibereho myiza no kububakira icyizere cy’ubuzima bwiza.Turacyafite amazu menshi yo gusana kuko amenshi yubatswe byihutirwa amaze igihe bigaragara ko ashaje cyane  tugenda dukomeza kuyasana ndetse dukora n’ibindi bikorwa bifasha abarokotse jenooside kugira imibereho myiza.ni igikorwa cyo kububaka no kubagaruramo ikizere ko bari mu gihugu kiyobowe neza.”

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bivuga ko mu minsi ijana yo kwibuka  ibi bitaro bikora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira no gusana inzu z’abarokotse  jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kubagabira amatungo atandukanye.Ikindi gikorwa ni ukuvura no gusuzuma  abaturage indwara zitandukanye ,aho kandi muri uyu murenge wa Rwaniro basuzumye abaturage indwara  zitandukanye baranabavura ,uyu ukaba ari umwe mu musanzu wayo mu rugendo rwo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi  gukira ibikomere by’amateka mabi no gukomeza kubaka imibereho irangwa n’icyizere.

Imiryango yorojwe inka

Yanahawe inzu

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =