Nyuma yuko hagaragaye umuhungu asomera muri sitade umuhanzikazi w’ikirangirire Shakira, benshi bagakeka ko ari mufana wasomye uyu muhanzikazi ku gahato, byamenyekanye ko ari umwe mu bana be b’abahungu wamugaragarizaga urukundo rwa kibyeyi.
Ibi byabaye mu mukino wahuje ikipe ya Argentine na Austria kuri uyu wa Mbere, wanitabiriwe n’uyu muhanzikazi uzwiko kuba yaririmbye indirimbo zanditse amateka ku gikombe cy’Isi, zirimo na Dai Dai yakoranye na Burna Boy ikoreshwa ubu nk’aho ari yo icyubahiriza.
Ku mbuga nkoranyambaga, hari hagezweho amashusho yerekana uyu muhanzikazi agiye gusomwa n’umuhungu wari umwwicaye ibumoso yamukuruye aramusoma ku itama. Shakira utari witeze ko ibyo biba ntacyo yakoze ngo ahishe gutungurwa kwe.
Amakuru yaje kumenyekana ni uko uyu bamwe bakekaga ko ari umufana wasomye ku gahato Shakira, ari umwe mu bahungu be wakoze ibi nk’ikimenyetso cyo kugaragariza urukundo umubyeyi we.
Uyu muririmbyikazi w’icyamamare yagiye kureba uyu mukino ari kumwe n’abahungu be babiri, Milan na Sasha, yabyaranye n’uwahoze ari myugariro wa Espagne Gerard Piqué.
Milan w’imyaka 13 ni we wamamaye cyane kubera amashusho yagaragaye ari gusoma umubyeyi we. Shakira na we wagaragaye nk’utishimye muri ako kanya, birashoboka ko yari ababajwe no kuba uyu muhungu we yabanje kumukurira umusatsi mbere yo kumusoma, bikamubabaza.
Shakira Shakira na Piqué binjiye mu rukundo nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Waka Waka’ na y’Igikombe cy’Isi yo muri 2010, ndetse baza kurushinga, a rimo baza gutandukana muri 2022.
RADIOTV10





