• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
24/06/2026
in AMAHANGA
0
AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uru ruhande bahangaye rukomeje gukora ibyaha by’intambara birimo icyo rwakoze uyu munsi cyo kurasa ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe muri Kivu y’Epfo rukoresheje indege z’intambara zitagira abapilote, zarashe n’icyumba kivurirwamo abana.

Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026.

Mu butumwa bugaragaza “amakuru yihutirwa”, Kanyuka yabuhaye umutwe ugira iti “Ibyaha by’intambara muri Minembwe”, aho yavuze ko ku gicamunsi cya none uruhande bahanganye rwakomeje ibitero bikomeye.

Yavuze ko ahagana saa munani z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, “ingabo zihuje umugambi z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu ku bitaro bikuru bya Minembwe, harimo n’icyumba cy’abana aho abana barwaye cyane cyane bavurirwa, hakoreshejwe indege zitagira abapilote.”

Yavuze kandi ko no kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, uruhande bahanganye na bwo rwari rukomeje ibitero byo kurasa ibisasu ku baturage bo mu bice binyuranye bya Minembwe ndetse no mu tundi tuhakikije.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ibi bitero byamaze guhitana abaturage benshi, barimo abagore n’abana.”

Uyu muvugizi wa AFC/M23 yavuze ko iri Huriro rikomeje kugaragariza Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga ibi byaha by’intambara biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubikorera abaturage b’abasivili.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − two =

Previous Post

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

Related Posts

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
24/06/2026
0

Ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi rirashinja Inama y’Abepisikopi Gatulika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugambi wo...

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

by radiotv10
24/06/2026
0

Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko umuganga wari umaze gutaha avuye mu butumwa bw'ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapimwe...

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Perezida Tshisekedi wa Congo yatumiye Ndayishimiye w’u Burundi ngo baganire

by radiotv10
22/06/2026
0

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na...

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

by radiotv10
22/06/2026
0

Keir Starmer yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Labour, avuga ko yafashe iki...

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

by radiotv10
20/06/2026
0

Israel n'umutwe wa Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano muri Lebanon, nyuma y'uko ubwiyongere bw'imirwano bwari bwatangiye gushyira mu kaga amahirwe y'uko...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.