Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) iratangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo 76 ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.
Ibi bisobanuro bitangwa kuri aya makosa yagaragagajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, biratangira gutangwa none ku wa Kane tariki 25 Kamena 2026 kugeza tariki 10 Nyakanga 2026.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Inteko Ishinga Amategeko igaragaza kandi ibyashingiweho hatoranywa izi nzego, imishinga n’ibigo byatumijwe, birimo kuba hari inzego zabonye biragayitse (advserse opinion) haba muri bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money).
Nanone kandi harimo inzego zabonye byakwihanganirwa (qualified opinion) mu igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money), hakaba izashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka.
Muri izi nzego zatumijwe gutanga ibisobanuro mu ruhame, harimo n’izakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
RADIOTV10






