• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
25/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i London mu Bwongereza mu nama yanitabiriwe n’Ibihugu by’ibihuza, aho imbande zombi zemerenyijwe ingingo zinyuranze zirimo kugira icyo zikora kugira ngo umwuka mubi ukomeje kugaragara muri Minembwe uhagararare vuba byihuse, ndetse ziniyemeza kubahiriza amasezerano y’amahoro y’i Washington.

Ibi bikubiye mu Itangazo rihuriweho na Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za America, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika y’u Rwanda, Leta ya Qatar, Repubulika ya Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe), na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni itangazo ry’ibyemezo byavuye mu nama ya gatandatu ya komisiyo Ihuriweho ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Washington (JOC: Joint Oversight Committee). Iyi nama yabereye i London mu Bwongereza kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026.

Mu gusuzuma ibyavuye mu nama iheruka, iyi Komisiyo Ihuriweho ya JOC yagaragaje impungenge zikomeye ku mirwano iri kwiyongera, ingaruka z’ibitero by’indege zitagira abapilote bigabwa ku baturage ndetse n’ibikorwa bibangamira y’amahoro, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage bakenera ubutabazi  mu burasirazuba bwa Congo, kimwe n’icyorezo cya Ebola. JOC yemeje ko hakenewe ibikorwa byihutirwa bituma guhagarika imirwano bishyirwa mu bikorwa.

 

Ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

Iri tangazo dukesha urubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryagiyeho kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, rigaragaza ibyo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyemeje.

Impande zombi zemeranyijwe “Gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku ya 27 Kamena 2025, arimo n’arebana n’ibitero by’indege zitagira abapilote.”

Nanone kandi ibi Bihugu byemeranyijwe guhagarika vuba na bwangu umwuka mubi ukomeje kugaragara byumwihariko mu bibazo biri mu bice bya Minembwe, no gukoresha ububasha bwabo ku mpande zose ziri mu mirwano muri kariya gace kugira ngo iyi ntego igerweho.

Nanone kandi hemeranyijwe gushaka uburyo bwo kuvugurura Urwego ruhuriweho rwa EJVM+ kugira ngo mu nshingano zarwo hashyirwemo uburyo bwo kugenzura ibyemeranyijweho mu masezerano ya Washington.

Harimo kandi ibijyanye no gushyigikira kohereza vuba abagize EJVM+ mu butumwa bwayo bwa mbere bwo gukora igenzura, ndetse no gushishikariza impande zose ziri mu mirwano gushyigikira iki gikorwa.

U Rwanda na DRC kandi bemeranyijweho gushyiraho uburyo bwa politiki n’umutekano bufasha uru rwego gukora inshingano zarwo z’igenzura ry’iyubahirizwa ry’amasezerano.

Nanone kandi ibi Bihugu byimeje gukoresha Urwego Ruhuriweho mu by’umutekano JSCM (Joint Security Coordination Mechanism) mu rwego rwo guhanahana amakuru y’ubutasi no kugera ku bwumvikane busesuye ku ntambwe zikurikiraho ku bikorwa byo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington.

Ibi Bihugu kandi byaniyemeje gutanga umusanzu ufatika yuzuye kugira ngo hagerwe ku musaruro wifuzwa ku biganiro bihuza DRC na AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar.

U Rwanda na DRC kandi byemeranyijwe “Kubaka icyizere, binyuze mu kwirinda ibikorwa by’urwango cyangwa imvugo mbi, cyane cyane guterana amagambo muri politiki n’imvugo byabangamira cyangwa bikabangamirwa ishyirwa mu bikorwa rifatika ry’Amasezerano ya Washington, harimo no mu nama mpuzamahanga.”

Ibi Bihugu byombi kandi byaboneyeho gushimira abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bw’umusanzu wabo bakomeje kugira muri izi nzira z’amahoro. Inama itaha  ya JSCM izaba mu minsi 15 iri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

Next Post

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

Related Posts

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
25/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yishimiye kuba Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yageze mu kindi cyiciro...

Key elements of what Rwanda and DRC agreed in talks that bring them together again

Key elements of what Rwanda and DRC agreed in talks that bring them together again

by radiotv10
25/06/2026
0

The Governments of Rwanda and the DRC met in London in talks attended by mediating countries, where both sides agreed...

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

by radiotv10
25/06/2026
0

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) iratangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo 76 ku...

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

by radiotv10
24/06/2026
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Cyanika mu murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, yajyanywe kwa muganga nyuma...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

by radiotv10
24/06/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi...

Next Post
Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b'u Burundi na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.