Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Akagera, bwatangaje ko inkura z’umuka zahajyanywe ziturutse mu Bihugu binyuranye ku Mubugabane w’u Burayi, ebyiri muri zo zibarutse ubu zikaba ari imbyeyi.
Ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko hashize imyaka irindwi urwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda n’ubukerarugendo byungutse inkura z’umukara zaje ziturutse i Burayi.
Buvuga ko muri 2019 iyi Pariki yakiriye inkura zifite amazina, ari zo: Jasiri, Jasmina, Manny, Olmoti, na Mandela zaturutse ahantu hanyuranye, harimo muri Pariki Safari Park Dvůr Králové muri Repubulika ya Czech, muri Flamingo Land mu Bwongereza, ndetse no muri Pariki ya Ree Park Safari muri Denmark.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko iki ari cyo gikorwa kinini cyabayeho cyo kwimura inkura z’umukara ziva i Burayi zizanwa muri Afurka.
Buti “Izi Nkura ntizamenyereye gusa ubuzima bw’inaha ahubwo zinatanga umusanzu ukomeye mu kugarura inkura z’umukara mu burasirazuba bw’u Rwanda zari zimaze igihe kirekire zaracitse.”
Bukomeza bugira buti “Jasiri na Olmoti buri zombi zarabyaye ubu zifite abana beza, mu gihe Mandela ari se w’abo bana bombi.”
Ibi byagezweho ku bufatanye bw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Pariki zo muri Afurika ‘African Parks’ ndetse n’umushinga EAZA Conservation ushinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

RADIOTV10





