Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu REG, buratangaza ko imirimo yo kubaka urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ritezweho gutanga Megawatt zirenga 40, igeze kuri 73%.
Ni nyuma yuko Umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Byilingiro Maximilien, asuye ahari kubakwa ururu gomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, (NYABARONGO II HYDROPOWER PLANT) kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026.
Ubwo yasuraga uru rugomero ruri kubakwa mu karere ka Rulindo, uyu Muyobozi wa REG yasobanuriwe aho imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze, na we aboneraho gushimira aho igeze.
Maximilien nubwo yashimye aho imirimo igeze, ariko gusaba Kompanyi y’Abashinwa yubaka uru rugomero yitwa Power China-SINOHYDRO ndetse n’abandi batekinisiye bakurikirana imurimo yo kurwubaka b’ishami rya REG-EDCL, kongera imbaraga no kwihutisha imirimo yo kubaka urwo rugomero kugira ngo rutazarenza igihe ntarengwa bihaye cyo kuba rwuzuye.
REG ivuga ko “Kuri ubu imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ku gipimo cya 73% bikaba biteganyijwe ko ruzarangira kubakwa biterenze mu kwezi kwa 12, 2027.”
Byitezwe ko ururugomero ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 43,5, nanone kandi rukazatanga n’amazi angana na Metero cube zirenga Miliyoni 445 ku munsi.
Ruzaba kandi rufite n’idamu cyangwa ikiyaga kinini kibikwamo amazi (Reservoire) kizaba gifite akamaro gatandukanye harimo nko kuhira imyaka, kwirinda imyuzure mu bice byo hepfo y’urugomero n’ibindi.
REG ivuga kandi ko uru rugomero ruzagira uruhare mu kongera umuriro mwiza, udacikagurika, kandi udahenze ku bafatabuguzi bayo, inganda n’abashoramari.

RADIOTV10





