• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yaciye undi muvuno mu guhangana n’ubujura bw’amatungo

radiotv10by radiotv10
26/06/2026
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yaciye undi muvuno mu guhangana n’ubujura bw’amatungo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa.

Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura bw’amatungo bushobora kunyura mu mabagiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari igihe amatungo ashobora kwibwa akajyanwa kubagirwa mu mabagiro, ashimangira ko abakorayo bafite uruhare rukomeye mu kubikumira.

Ati: “Byagaragaye ko mu mabagiro ari hamwe mu hashobora kugana amatungo yibwe, abakorera mu mabagiro turabibutsa uruhare rwabo mu gukumira no guhagarika ubujura bw’amatungo, bagenzura ibyangombwa no gukorana n’inzego zitandukanye mu guhangana n’icyo kibazo.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yasabye abaturage n’abakora mu mabagiro kutemera kubaga itungo ritagira ibyangombwa byemewe, agaragaza ko ibi ari imwe mu nzira zifasha kurwanya ubujura.

Ati: “Turakangurira abaturage n’abakora mu mabagiro kujya basaba ibyangombwa by’amatungo yabo mbere yo kuyabaga. Ibi ni ingenzi mu gukumira ubujura no kurinda ko inyama z’amatungo zibwe zigera ku isoko, kuko aho bijya bigaragara abazana ku mabagiro amatungo yibwe ndetse n’abayazaniwe bakayabaga. Gusa aba bose haba hari ibihano bibateganyirijwe, ni ukubyirinda.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko hari igihe amabagiro ashobora kwakira amatungo yibwe mu gihe igenzura ritakozwe neza, asaba abakorayo kurushaho kwitwararika ndetse anavuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’izindi nzego byahagurukiwe.

Ati: “Ku mabagiro hari igihe hashobora kwakirwa amatungo yibwe. Ni ngombwa ko abakorayo basuzuma neza ibyangombwa by’amatungo bagiye kubaga kuko kutabyubahiriza bishobora kubakururira ibihano biteganywa n’amategeko.”

Umuyobozi w’ibagiro ry’Akarere ka Ruhango, Mbaga Daniel, yavuze ko nubwo amatungo asabwa kugira ibyangombwa mbere yo kubagwa, hari igihe usanga hari aza adafite ibyangombwa. Yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kubafasha kurushaho kwirinda ubujura bw’amatungo.

Ati: “Hari abaza bashaka kubaga amatungo badafite ibyangombwa cyangwa bafite ibitujuje ibisabwa. Twe nk’abakora mu ibagiro twiyemeje gukaza igenzura no gutanga amakuru igihe tubonye ibintu bidakurikije amategeko. Turashimira Polisi n’izindi nzego zaduhaye ubu bukangurambaga.”

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage gufatanya n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

Abakora mu mabagiro basabwe kugira uruhare rufatika mu kurandura ubujura bw’amatungo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − nine =

Previous Post

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

Next Post

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

America yafatiye ibihano amasosiyete ane yo mu Rwanda iyashinja gutera inkunga M23

by radiotv10
26/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano amasosiyete ane y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ndetse n’abantu babiri, ishinja...

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

by radiotv10
26/06/2026
0

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa ubukwe bwapfuye ku munsi bwari kuberaho nyuma yuko umusore atahuye ko umukobwa bari gusezerana wari...

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

Ruhango: Abikorera bagaragarijwe ko aho ubukungu bw’Akarere bushingiye hatarashorwa imari bihagije

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abikorera kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko bashora imari mu nzego zifatiye runini ubukungu...

Money Conversations Every Couple Should Have Before Marriage

Money Conversations Every Couple Should Have Before Marriage

by radiotv10
26/06/2026
0

Love may bring two people together, but money often determines how smoothly they build a life together. While many couples...

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
25/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye gukurikirana ikibazo cy’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kigali mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza,...

Next Post
Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

America yafatiye ibihano amasosiyete ane yo mu Rwanda iyashinja gutera inkunga M23

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.