Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye gukurikirana ikibazo cy’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kigali mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, wirukanye abatekera abanyeshuri, akaba asigaye atekesha abanyeshuri.
Iki kibazo kivugwa muri iri shuri, cyatangajwe na bamwe mu baturage bo muri aka gace barimo ababyeyi barerera muri iri shuri.
Umwe mu baturage babwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu iby’iki kibazo, yagize ati “Ni ukuri birababaje kubona umuyobozi w’ishuri rya EP KIGALI, Mu karere ka Nyanza umurenge wa Busoro yirukana abakozi bashinzwe gutekera abana ahubwo akaba asigaye abwira abanyeshuri ngo bazinduke baze guteka.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko ikibabaje ari ukuba aba bana bajyanwa mu gikoni kwitegurira amafunguro, nyamara bari no gukora ibizamini, ku buryo bishobora gutuma batsinwa.
Yagize ati “Tekereza ibizamini byose abanyeshuri ni bo bateka kweli, ubundi se ubu biremewe? Uyumuyobozi ahengera abakozi bari hafi guhembwa agahita abirukana ubwo abanyeshuri bakaba baragatoye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, mu kugira icyo buvugwa kuri iki kibazo, bwavuze ko bwatangiye kugikurikirana, kandi ko nibusanga ibivugwa ari ukuri, uriya muyobozi azafatirwa ibyemezo bikwiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagize buti “Aya makuru twayamenye kandi turi kuyakurikirana ku bufatanye n’inzego zose zifite uburezi mu nshingano. Imyanzuro izafatwa hashingiwe ku bizava mu igenzura ririmo gukorwa, kandi abaturage by’umwihariko ababyeyi bazayimenyeshwa ikimara gufatwa.”
Iri shuri ribanza rya Kigali ryo muri aka Karere ka Nyanza, rimaze iminsi rivugwamo amakimbirane hagati y’Umuyobozi waryo Nishimwe Emmanuel ndetse n’abarimu.
Ni amakimbirane ashingiye ku mafaranga atavugwaho rumwe uyu muyobozi asaba ababyeyi barerera muri iri shuri, mu kwezi gushize yasabwe kuyasubiza, agahita afata icyemezo cyo gusesa akanama kose gashinze imyitwarire, agashyiraho ake yishakiye nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umurunga.
RADIOTV10





