Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abikorera kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko bashora imari mu nzego zifatiye runini ubukungu bw’aka karere, cyane cyane ubuhinzi, mu rwego rwo gufasha kugabanya ubukene no guhanga imirimo.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, mu muhango wo gutangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere, avuga ko iterambere ry’akarere ridashoboka hatabayeho uruhare rufatika rw’abikorera, cyane cyane mu kongera agaciro ku musaruro ukomoka ku buhinzi, kuko ari wo nkingi y’ubukungu bw’aka karere. Yavuze ko hakiri ikibazo cy’abahinzi bagihinga imyaka itabazanira umusaruro uhagije, ariko ko bakwiye guhinga kijyambere kugira ngo barusheho kubona umusaruro.
Ati: “Turashishikariza abikorera gukomeza gushora imari mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko mu buhinzi n’ibibukomokaho. Aka karere gashingiye cyane ku buhinzi, aho usanga butaratera imbere ku buryo umuturage yihaza ku biribwa uko bikwiriye ndetse akabasha no kwikura mu bukene. Bityo kongera agaciro ku musaruro wabwo bishobora gufasha abaturage benshi kuva mu bukene.”
Yakomeje ashimangira ko imurikabikorwa ari urubuga rwiza rwo guhuza abafatanyabikorwa no gusangizanya ubunararibonye bushobora kubyara amahirwe mashya y’ishoramari.
Ati: “Imurikabikorwa si ugushyira ibicuruzwa hanze gusa, ni n’umwanya wo kwigiranaho no kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere akarere kacu. Aha abikorera baba bagomba kuzana ibyo bakoze neza kugira ngo bagire uruhare mu gusobanurira abandi uko babikoze, na bo bakagenda babyigiraho.”
Bamwe mu bikorera bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko ari amahirwe akomeye yo kwereka abaturage ibikorwa byabo no kubafasha kubona ibitekerezo bishya byabafasha kwiteza imbere.
Mukansanga Anne, umwe mu bikorera ukora ubuhinzi buteye imbere, yavuze ko abaturage basura imurikabikorwa bashobora kunguka ubumenyi bubafasha kongera umusaruro.
Ati: “Iyo abaturage baje kureba ibyo dukora, babonamo urugero rwiza. Hari abatahaga bafite ibitekerezo bishya byo kunoza imishinga yabo y’ubuhinzi cyangwa ubworozi.”
Undi ukorera mu ruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi witwa Ngendahimana Filmin, yavuze ko kongerera agaciro umusaruro ari imwe mu nzira zifasha guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.
Ati: “Ntabwo bikwiye kugarukira ku guhinga gusa; hakenewe no gutunganya umusaruro kugira ngo wongere agaciro. Ibyo bifasha kongera amafaranga yinjira no guha urubyiruko akazi. Urubyiruko rukeneye kubona ingero zifatika z’ababashije gutera imbere. Imurikabikorwa ribafasha kubona ko kwihangira imirimo bishoboka kandi ko na bo babigeraho.”
Iri murikabikorwa riri kubera mu Karere ka Ruhango, rikaba riteganyijwe kuzasozwa ku wa 26 Kamena 2026. Ryatangiye ku wa 24 Kamena 2026.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





