• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, June 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Baribaza iherezo ry’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo

radiotv10by radiotv10
27/06/2026
in MU RWANDA
0
Huye: Baribaza iherezo ry’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye, by’umwihariko abo mu Tugari twa Nyaruhombo na Kamwambi, bavuga ko bafite ikibazo cy’uko hashize amezi menshi babariwe imitungo iri ahagombaga kunyuzwa imiyoboro y’amashanyarazi, ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa indishyi. Banavuga kandi ko hari indi myaka yangijwe nyuma y’ibarura rya mbere na yo itarigeze ibarurwa.

Aba baturage bavuga ko bishimiye gahunda yo kubegereza amashanyarazi kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere, ariko bagaragaza ko gutinda guhabwa indishyi byabashyize mu gihirahiro, cyane cyane ku batakaje ubutaka n’imyaka byari bibatunze.

Mukankiko Salome ati: “Twishimiye ko amashanyarazi aje iwacu kuko ni iterambere, ariko kuba twarabariwe tukamara amezi menshi tutishyuwe biraduhangayikishije. Twari twizeye ko amafaranga y’indishyi azadufasha mu bindi bikorwa byo kwiteza imbere.”

Ruhumuriza Anaclet na we ni umuturage avuga ko imyaka ye yangijwe, ariko nyuma yo kubarirwa ntiyishyurwe imitungo yabariwe bwa mbere. Avuga ko hari n’imyaka yangiritse nyuma y’ibarura itigeze ishyirwa mu mibare.

Ati: “Nyuma y’ibarura rya mbere, ibikorwa byo gushyiraho imiyoboro byakomeje byangiza indi myaka yacu, ariko ntitwongeye kubarirwa. Turasaba ko ibyo byangiritse byose bibarurwa kugira ngo natwe duhabwe indishyi.”

Aba baturage bavuga ko gutinda kwishyurwa byabateje igihombo gikomeye, kuko bamwe mu butaka bwabo bwangiritse ndetse n’imyaka bari bahinze irangirika batabonye ingurane.

Basaba inzego zibishinzwe kwihutisha kwishyura abamaze kubarirwa, ndetse hakanakorwa irindi barura ku bangirijwe nyuma kugira ngo na bo bahabwe uburenganzira bwabo.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), umuvugizi wa REG, Joffrey Zawadi, yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Ati: “Ikibazo cy’aba baturage si umwihariko wabo gusa, kuko kiri mu Karere ka Huye ahatandukanye. Kirimo gukurikiranwa, hagenda hishyurwa hagendewe ku byangombwa byujuje neza. Abatarishyurwa haba hari gutunganywa ibyangombwa, na bo amafaranga yabo azabageraho. Abatarabarirwa na bo turabikurikirana turebe niba bahari, babarirwe na bo bishyurwe vuba.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’indishyi zatinze kitagarukira ku Murenge wa Rwaniro gusa, ahubwo no mu tundi duce hari dosiye zitararangira kubera impamvu zitandukanye.

Ati: “Si muri Rwaniro gusa. Hari dosiye zirenga ibihumbi bitatu, ariko abarenga ibihumbi bibiri bamaze kwishyurwa. Abatarishyurwa akenshi usanga hari ibyangombwa bituzuye, byaba ku ruhande rw’abaturage cyangwa ku nzego z’ibanze ziba ziri gutegura dosiye.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kivuga ko kugeza ubu ikibazo cy’indishyi kitagarukira mu Murenge wa Rwaniro gusa, kuko hari n’ahandi habarurwa amadosiye arenga 3.000. Muri ayo, abarenze ibihumbi bibiri bamaze kwishyurwa, mu gihe abatarishyurwa ahanini usanga ari ababa bataruzuza ibyangombwa, haba ku ruhande rw’abaturage cyangwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ziba ziri gutegura dosiye.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 2 =

Previous Post

Hatangajwe umwanzuro ku bujurire bw’umuhanzi ‘Yampano’ wifuzaga kurekurwa

Related Posts

The Gasabo Gold sanction: Justice, geopolitics, or selective pressure?

The Gasabo Gold sanction: Justice, geopolitics, or selective pressure?

by radiotv10
26/06/2026
0

Why Washington targeted a Kigali gold refinery and left the rest of the supply chain untouched? On Thursday, the U.S....

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II igeze ahashimishije

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II igeze ahashimishije

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu REG, buratangaza ko imirimo yo kubaka urugomero rw’umuriro w'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ritezweho...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

America yafatiye ibihano amasosiyete ane yo mu Rwanda iyashinja gutera inkunga M23

by radiotv10
26/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano amasosiyete ane y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ndetse n’abantu babiri, ishinja...

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

by radiotv10
26/06/2026
0

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa ubukwe bwapfuye ku munsi bwari kuberaho nyuma yuko umusore atahuye ko umukobwa bari gusezerana wari...

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

by radiotv10
26/06/2026
0

Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Qatar, ruri gutanga amahugurwa yihariye ku bapolisi b’u Rwanda, mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Huye: Baribaza iherezo ry’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo

Hatangajwe umwanzuro ku bujurire bw’umuhanzi ‘Yampano’ wifuzaga kurekurwa

The Gasabo Gold sanction: Justice, geopolitics, or selective pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.