Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwategetse ko kugura no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, bibujijwe muri iyi minsi y’impera z’icyumweru kubera ubushyuhe bwinshi bukomeje kwibasira iki Gihugu n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi.
Abayobozi b’Ubufaransa bavuze ko kunywa inzoga mu ruhame bizahagarikwa kuva kuri uyu wa Gatanu, kubera ubushyuhe bukabije buri i Paris no mu nkengero z’uyu Murwa Mukuru, bwatumye hari benshi bari mu Bitaro
Umuyobozi wa Polisi i Paris, Patrice Faure yagize ati “Turi kugera aho ubushobozi bw’Ibitaro buba bucye. Umubare w’abantu bajyanwa mu bitaro ukomeje kwiyongera.”
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko igitutu kigabanuka.” Ndetse anemeza ko hashyizweho ingamba zinyuranye zirimo n’izi zo kugabanya ikigero cy’inzoga zinyobwa.
Kunywa inzoga mu mihanda n’ahandi hantu hahurira abantu benshi ndetse no kugurisha inzoga abantu bagenda bajyanye, bizahagarikwa kuva ku wa Gatanu, nk’uko Faure yabibwiye abanyamakuru.
Iteka ryasohotse kuri uyu wa Kane, ribuza kunywa inzoga mu ruhame hagati ya saa sita z’amanywa ku wa gatanu na saa moya za mu gitondo ku wa Gatandatu, no hagati ya saa sita z’amanywa ku wa Gatandatu na saa moya za mu gitondo ku Cyumweru.
Yagize ati “Iri tegeko ntirireba ahantu hahurira abantu benshi hasanzwe hatuwe na resitora n’utubari bifite impushya zemewe.”
Faure yavuze kandi ko itsinda ry’abazimya umuriro ry’i Paris ryabonye umubare w’ibikorwa byaryo byikubye kabiri, bigera ku bikorwa birenga 2 500 ku wa Kane.
RADIOTV10






