Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho icyemezo gifunga umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, wari wasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, rutegeka ko akomeza gufungwa.
Uru Rukiko waburanishije ubujurire bwa Yampano, rwabutesheje agaciro, rushimangira icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko akomeza gufungwa.
Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Yampano akomeza gufungirwa muri Gereza ya Mageragere mu gihe akomeje kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
Ubujurire bwa Yampano bwaburanishijwe ku wa 23 Kamena 2026, aho uyu mugabo yemeye ibyaha bitatu ashinjwa ndetse asaba imbabazi, agasaba kurekurwa kugira ngo ajye hanze
Mu iburanisha ry’ubujurire, Yampano yari yavuze ko yemera ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa imiti ikoreshwa nkabyo, gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no kwangiza umutungo w’undi muntu. Yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze, asaba urukiko kumurekura akajya akurikiranwa ari hanze, avuga ko igihe amaze muri gereza cyamubereye isomo.
RADIOTV10





