Nyuma y’igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 20 Kamena, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, uru rugendo rwakomereje mu Karere ka Ngoma, aho ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyarwanda bateraniye kuri Sitade ya Ngoma bishimira indirimbo z’abahanzi batandukanye.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo byinshi ndetse n’ubwitabire bukomeye bw’abafana, nubwo kitari gihuje neza n’icyabereye i Huye kuko umwe mu bahanzi bari bateganyijwe, Kivumbi, atigeze agaragara ku rubyiniro.
Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Huye, abahanzi bose uko ari umunani bari bateganyijwe bararirimbye, barimo Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali, Kenny Sol, Davis D na Chris Eazy. Hari hanitabiriye Platin P, wari uhagarariye abahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), aho yaserutse nk’uwahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys.
I Ngoma ibintu byahindutse gato kuko Kivumbi ataserutse nyuma yo gusaba uruhushya abategura ibi bitaramo, EAP, bituma abandi bahanzi bakomeza gahunda y’igitaramo.
Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo guha icyubahiro umuraperi Jay Polly, wari uteganyijwe guhagararira abahanzi bitwaye neza muri PGGSS. Kubera ko yitabye Imana, hafashwe umunota wo kumwibuka no kumuha icyubahiro nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda. Abitabiriye igitaramo banaririmbye bimwe mu bihangano bye byakunzwe, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.
Bushali yongeye kugaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abafana b’i Ngoma, baririmbana nawe kuva atangiye kugeza asoje. Nyuma yo kuva ku rubyiniro yagize ati: “i Ngoma mpafite abakunzi benshi rero twari turi kwishimisha.”
Chris Eazy na we yashimangiye ko yanyuzwe n’uko yakiriwe n’abafana, agira ati: “Nishimye cyane, murabibona ko abantu b’i Ngoma batadutengushye. Uko tubazi ni ko batwiyeretse.”
Ku ruhande rwa Kenny Sol, yavuze ko akomeje gutungurwa n’uko indirimbo ye “Haje Gushya” ikomeje kwakirwa muri ibi bitaramo.
Yagize ati: “Ndigutungurwa n’iyi ndirimbo. Haje gushya, izindi ndirimbo nzicamo nk’ibisanzwe abantu bakaziririmba ariko batari guhaguruka ngo binkangure cyane. Ariko mubonye ko tugeze kuri Haje Gushya ibintu bihindura isura.”
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yatangiye ku wa 20 Kamena ikazasozwa ku wa 1 Kanama 2026. Nyuma ya Huye na Ngoma, uru rugendo ruzakomereza mu turere twa Muhanga, Nyagatare, Karongi, Musanze na Rubavu, aho abakunzi b’umuziki bazakomeza gususurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.



RADIOTV10





