• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Sunday, June 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

radiotv10by radiotv10
28/06/2026
in IMYIDAGADURO
0
MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 20 Kamena, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, uru rugendo rwakomereje mu Karere ka Ngoma, aho ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyarwanda bateraniye kuri Sitade ya Ngoma bishimira indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo byinshi ndetse n’ubwitabire bukomeye bw’abafana, nubwo kitari gihuje neza n’icyabereye i Huye kuko umwe mu bahanzi bari bateganyijwe, Kivumbi, atigeze agaragara ku rubyiniro.

Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Huye, abahanzi bose uko ari umunani bari bateganyijwe bararirimbye, barimo Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali, Kenny Sol, Davis D na Chris Eazy. Hari hanitabiriye Platin P, wari uhagarariye abahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), aho yaserutse nk’uwahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys.
I Ngoma ibintu byahindutse gato kuko Kivumbi ataserutse nyuma yo gusaba uruhushya abategura ibi bitaramo, EAP, bituma abandi bahanzi bakomeza gahunda y’igitaramo.

Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo guha icyubahiro umuraperi Jay Polly, wari uteganyijwe guhagararira abahanzi bitwaye neza muri PGGSS. Kubera ko yitabye Imana, hafashwe umunota wo kumwibuka no kumuha icyubahiro nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda. Abitabiriye igitaramo banaririmbye bimwe mu bihangano bye byakunzwe, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Bushali yongeye kugaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abafana b’i Ngoma, baririmbana nawe kuva atangiye kugeza asoje. Nyuma yo kuva ku rubyiniro yagize ati: “i Ngoma mpafite abakunzi benshi rero twari turi kwishimisha.”

Chris Eazy na we yashimangiye ko yanyuzwe n’uko yakiriwe n’abafana, agira ati: “Nishimye cyane, murabibona ko abantu b’i Ngoma batadutengushye. Uko tubazi ni ko batwiyeretse.”

Ku ruhande rwa Kenny Sol, yavuze ko akomeje gutungurwa n’uko indirimbo ye “Haje Gushya” ikomeje kwakirwa muri ibi bitaramo.

Yagize ati: “Ndigutungurwa n’iyi ndirimbo. Haje gushya, izindi ndirimbo nzicamo nk’ibisanzwe abantu bakaziririmba ariko batari guhaguruka ngo binkangure cyane. Ariko mubonye ko tugeze kuri Haje Gushya ibintu bihindura isura.”

MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yatangiye ku wa 20 Kamena ikazasozwa ku wa 1 Kanama 2026. Nyuma ya Huye na Ngoma, uru rugendo ruzakomereza mu turere twa Muhanga, Nyagatare, Karongi, Musanze na Rubavu, aho abakunzi b’umuziki bazakomeza gususurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − one =

Previous Post

Ubukerarugendo: Inkura zimaze imyaka 7 zivuye i Burayi zizanywe mu Rwanda zarorotse

Related Posts

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

Hatangajwe umwanzuro ku bujurire bw’umuhanzi ‘Yampano’ wifuzaga kurekurwa

by radiotv10
26/06/2026
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho icyemezo gifunga umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, wari wasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze,...

Umunyamakuru Robert McKenna yasezeranye n’umukunzi we yari aherutse kwambika impeta

Umunyamakuru Robert McKenna yasezeranye n’umukunzi we yari aherutse kwambika impeta

by radiotv10
25/06/2026
0

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna, ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urugo nyuma yo...

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

Bwa mbere umunyamakurukazi n’umukinnyikazi wa filimi bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe

by radiotv10
24/06/2026
0

Umunyamakuru Anita Pendo akaba n’umushyushyarugamba (MC) ndetse n’umukinnyi wa filimi wamamaye nka Mama Sava bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe. Uyu...

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

by radiotv10
24/06/2026
0

Umuhanzi Mishou yasohoye indirimbo yitwa “Angelina”, ikaba ari indirimbo ivuga ku bwiza bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi yitiriye Angelina. Muri iyi ndirimbo amubwira...

Ukuri kutari kwamenyekanye ku wagaragaye asomera muri sitade umuhazikazi Shakira

Ukuri kutari kwamenyekanye ku wagaragaye asomera muri sitade umuhazikazi Shakira

by radiotv10
23/06/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye umuhungu asomera muri sitade umuhanzikazi w’ikirangirire Shakira, benshi bagakeka ko ari mufana wasomye uyu muhanzikazi ku gahato,...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

MTN Iwacu Muzika Festival 2026: Ngoma yakiriye igitaramo cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo n’icyubahiro cyahawe Jay Polly

Ubukerarugendo: Inkura zimaze imyaka 7 zivuye i Burayi zizanywe mu Rwanda zarorotse

Umuhungu w’Intwari y’u Rwanda Maj.Gen. Rwigema yagaragaye i Kigali yaje kureba umukino wa Basketball

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.