Umugore wo Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho kugerageza kwica umugabo we amuhaye inzogo yashyizemo Super Glue, amuhoye kuba yaranze ko bimuka aho batuye ngo kuko amaze kuhabyarira abana batatu bagapfa.
Uyu mugore w’imyaka 25 akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, aho iki cyaha akekwaho gukora cyabereye mu Mudugudu wa Rwintare mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rutunga.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyaha cyakozwe tariki 09 Kamena 2026 ubwo uyu mugore yaguraga inzoga agashyiramo Super Glue kugira ngo ize kumuhitana.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyo gihe uyu mugore “yaguze inzoga ashyiramo Super Glue ahereza umugabo ariko umugabo akagira amakenga ntayinywe kuko yari yahinduye ibara.”
Bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; asobanura ko yashatse kwica umugabo we amuhoye ko yanze ko bimuka aho batuye kandi amaze kuhabyarira abana batatu (3) bagapfa.”
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kuroga kiteganywa kandi bugahanishwa ingingo za 21 na 110 z’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10





