Abarema n’abacururiza mu Isoko rya Rwanza riherereye mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere y’iri soko bavuga ko rishaje cyane ku buryo iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo byangirika, bikabangamira ibikorwa by’ubucuruzi.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko igice kinini cy’amabati n’imireko byangiritse ku buryo amazi y’imvura abasanga aho bacururiza. Bavuga ko hari igihe imvura ibagusha mu gihombo kuko bava mu isoko batacuruje.
Yankurije Goreth ucururiza muri iri soko ati “iri soko ry’aha mu Rwanza rirashaje cyane, rirava cyane. Amabati yagiye atobagurika kuburyo iyo imvura iguye amazi adusanga ku bisima twashyizeho ibicuruzwa.”
Pamela Uwanyirigira ucururiza muri iri soko nawe ati: “Iyo imvura iguye turanyagirwa ndetse n’ibicuruzwa byacu,bikaba ngombwa ko tujya gushaka aho tubyugamisha ariko biba byangiritse cyangwa tugahita dutaha ahanini tugataha tuatanagurishije ibicuruzwa byacu.”
Aba bacuruzi kandi bavuga ko bibabaza kuba bakomeje gusabwa gutanga imisoro yiyongereye, nyamara aho bakorera hatameze neza. Basaba ko mbere yo kongererwa amafaranga y’imisoro, habanza kuvugururwa isoko kugira ngo ribafashe gukora mu buryo buboneye.
Uyisenga ati: Twebwe baduca amafaranga 3000 ku gisima kimwe ducururizaho batubwira ko ari umusoro,bitewe nuko isoko rishaje usanga tutayagaruza ahubwo tugahura n’ibihombo cyane cyane iyo imvura iguye.abtwubakiye iri soko mu buryo bujyanye n’igihe byadufasha.’’
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, HABINEZA Jean Paul, yemera ko Isoko rya Rwanza rishaje ahubwo byakabaye ngombwa ko ryubakwa aho kuvugururwa gusa ngo hakaba hari gushakishwa abashoramari baryubaka.
Ati: “Dufite gahunda yo kuryubaka,turahamagarira abashoramari bashaka kuryubaka tubijyanemo kuko ikibanza kirahari kandi bakuramo inyungu.Dutegereje igihe bizakundira bakishyira hamwe bagatangira kuryubaka,
Isoko rya Rwanza rirema ku wa Gatatu no ku Cyumweru. Abarihahiramo bavuga ko igihe imvura iguye ibikorwa byinshi bihagarara, bamwe bagataha batacuruje, ibintu bavuga ko bikomeje kugira ingaruka ku mibereho yabo kuko benshi babeshwaho n’ubucuruzi bakorera muri iri soko.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






