Abanyamakuru Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit na Adelaide Ishimwe Muhayimpundu uzwi nka Ida, bazwi mu biganiro bya siporo, bagiye gukorana ubukwe.
Amakuru y’ubukwe bw’aba banyamakuru babiri, yatangajwe na Jean Claude Hitimana ubwe mu butumwa bw’integuza y’igihe bazakorera ubukwe buzwi nka Save the Date.
Iyi nyandiko iteguza ubukwe bw’aba banyamakuru bombi banakoranye ku gitangazamakuru kimwe cya RADIOTV10, igaragaza ko bazakora ubukwe tariki 05 Nzeri 2026.
Jean Claude Hitimana, mu butumwa buherekeje iyi Save the Date y’ubukwe bwe na Ida, yagize ati “Intambwe ya mbere y’inkuru yacu y’agatangaza.”

Aba banyamakuru bombi, bazwi mu kiganiro Urukiko rw’Imikino kiri mu bya mbere bya siporo bikunzwe mu Rwanda gitambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10.
Bombi bajyaga bahurira muri iki kiganiro, mbere yuko umwe muri bo ari we Adelaide asezera kuri iki Gitangazamakuru aho yasezeye mu minsi micye ishize.
Bamwe mu bakorana n’aba banyamakuru, bavuga ko urukundo rwabo nubwo rumaze igihe, ariko barugize ibanga rikomeye, ku buryo byari bigoye ko hari n’uwari gupfa kumenya ko bakundana, kuko byari bizwi n’abantu bacye b’inshuti zabo za hafi.
Umwe muri aba banyamakuru usanzwe ari inshuti ya hafi y’aba bombi yagize ati “Bamaze igihe bakundana ariko ntibifuje ko iby’urukundo rwabo bimenyekana. Ikindi kandi bamaze igihe bari mu myiteguro y’ubukwe, na yo bakoze bucece, kuko bombi baba bifuza ko gahunda zabo bwite zimenywa n’abakwiye kuzimenya.”



RADIOTV10





