• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Sunday, July 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

radiotv10by radiotv10
05/07/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu murenge wa Bugarama warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabaga mu nzu imeze nabi yashyikirijwe inzu y’agaciro karenga miriyoni 9 yubatswe n’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Ubuyobozi bushimira uruhare rw’abagore mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage buvuga ko ari ikigaragaza ukwibohora kuzuye.

Nambajimana Laurien   wo mu mudugudu wa Mubombo mu kagari ka Ryankana, avuga ko umuryango we ugizwe n’abantu 8 wari umaze igihe uba mu nzu nto y’amabati 5, yari yarashaje ku buryo banyagirwaga mu gihe cy’imvura.

Ati “Iyo nzu yo yari yarashangutse burundu, imvura yagwaga tukabura aho twugama”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi Ayinkamiye Clementine avuga ko byakozwe mu rwego rwo gushimangira ukwibohora ndeste no kugaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nyuma y’uko nabo bahawe ijambo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabohoye u Rwanda mu myaka 32 ishize.

Agira ati “Tugira imihigo itandukanye, harimo kubakira abatishoboye,kurwanya imirire mibi no gusubiza abana mu ishuli. Buri mwaka rero muri buri murenge ba mutima w’urugo baba bafite umuhigo wo kubakira umuturage utishoboye, natwe ku rwego rw’akarere tukagira uwo twubakira  mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akabona aho kuba tukamuhobeza ubuzima”.

Nyuma yo kubona inzu irimo ibikoresho by’ibanze nk’intebe n’ibiryamirwa, Nambajimana avuga ko nawe yiyumvamo ukwibohora kuko we n’umuryango we bagiye kubaho neza bitandukanye na mbere.

Ati “Njyiye kujya ndyama nsinzire ntekanye. Twararaga kuri shitingi hasi, ariko baduhaye mo na matora. Ku mutima wanjye ndashimira Paul Kagame yo gahora ku ngoma, kuko ni we nkesha ibi byose”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukakalisa Francine ushimira abagore kuri iki gikorwa cyiza, avuga ko bigaragaza ugushobora kwabo ndeste n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Ni ikimenyetso kinini kigaragaza ko abagore nabo bafite uruhare mu kubaka igihugu giteye imbere, mu kubaka iterambere ry’igihugu cyacu”.

Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kuri iyi nshuro, hirya no hino mu karere ka Rusizi hatashywe inzu 12 zubakiwe abatishoboye mu byiciro bitandukanye batagiraga aho kuba n’ababaga ahatameze neza.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ari urugamba rugikomeza, kuko kugeza ubu hari abaturage 175 badafite aho kuba ndeste n’abandi barenga 1000 baba mu nzu zikeneye kuvugururwa.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 1 =

Previous Post

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

Related Posts

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

by radiotv10
04/07/2026
0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga, aje akurikira andi rwasinyanye...

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

by radiotv10
04/07/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze ibirango n’amabendera bishya by’inzego zigize RDF, butangaza ko mu byahindutse harimo ibimenyetso byambarwa...

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

by radiotv10
04/07/2026
0

The Rwanda Defence Force has released new badges and flags for its respective services, announcing changes that include new sleeve...

Min.Nduhungirehe yagaragaje ingingo ikomeye ikibura mu gukemura ibibazo by’u Rwanda na Congo

Min.Nduhungirehe yagaragaje ingingo ikomeye ikibura mu gukemura ibibazo by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
04/07/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ikibazo gikomeye kikibangamira iyubahirizwa ry'amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na...

Eng.-Min.Nduhungirehe Identifies the Key Missing Element in Resolving the Rwanda-Congo Crisis

Eng.-Min.Nduhungirehe Identifies the Key Missing Element in Resolving the Rwanda-Congo Crisis

by radiotv10
04/07/2026
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said that the main obstacle to the implementation...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.