Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cape-Verde yatanze ibyishimo mu mikino y’Igikombe cy’Isi, bakiriwe nk’intwari ubwo bari bageze mu murwa mukuru w’igihugu cyabo Praia .
Ni nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri gukinirwa mukuru w’igihugu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Nubwo Cap Vert yasezerewe muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 3-2 mu mukino warangiye hifashishijwe iminota y’inyongera, abakinnyi bayo na Staff bashimiwe uburyo barwanye kugeza ku munota wa nyuma.
Cap Vert yanditse amateka inganya ubusa ku busa na Spain , igihugu gifite irushanwa rya Euro riheruka.
Bakigera iwabo, imbaga y’abaturage yabakiriye mu byishimo byinshi, ibashimira aya mateka meza banditse muri iri rushanwa.
Ibihumbi by’abaturage binjiye mu kibuga cy’indege kwakira iyi kipe.
Nyuma y’uyu muhango wo kubakira ku kibuga cy’indege, habaye urugendo rwihariye (parade) mu mihanda ya Praia, aho abaturage bizihije urugendo rw’amateka iyi kipe bakunze kwita Tubarões Azuis yagize mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10





