Mu rwego rwo gusoza gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu iterambere byakozwe muri uyu mwaka wa 2026, ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere dutandukanye hafunguwe ku mugaragaro ibyo bikorwa.
Mu Karere ka Kamonyi, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, hamwe n’abandi bayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, abo muri Guverinoma n’abaturage, bafunguye ku mugaragaro Ishuri Ryisumbuye rya Tekinike rya Kigese riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460. Rigizwe n’ibyumba by’amashuri 10, laboratwari y’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, inyubako z’ubuyobozi, icyumba cy’abakobwa, ndetse n’ibibuga by’imikino ya volleyball na basketball.
Mu Karere ka Nyamagabe ho, mu Kagari ka Nyamigina, mu Murenge wa Tare, hatashywe ku mugaragaro inzu umunani (Two in One) zubakiwe abatishoboye binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri Nyaruguru, ku Bitaro bya Munini, hasojwe ibikorwa byo kuvura ku buntu indwara zitandukanye byari bimaze ukwezi bikorerwa muri ibyo bitaro, aho Ingabo z’u Rwanda na Polisi bavuriye abaturage barenga 8,000.
Mu Karere ka Ruhango hatashywe ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo ibiraro byubatswe, ikibuga cya Ruhango cyunganira icya Busanza kizajya gikoresherezwaho ibizamini by’ibinyabiziga, na kaburimbo.
Mu Karere ka Gisagara, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Remera, Umurenge wa Muganza, hatashywe amazu 10 (Two in One), ndetse urubyiruko rw’Imboni z’Impinduka rwahawe inkunga ya 5,000,000 Frw.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





