Ibihumbi by’abanya-Iran bambaye imyenda y’umukara, byuzuye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, kuri uyu wa Mbere mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, ari nako bakomeza kwamagana Perezida w’amerika Donald Trump.
Isanduku irimo umurambo wa Khamenei, itwikiriwe n’ibendera rya Iran, hamwe n’iz’abamwe mu bagize umuryango we bishwe mu gitero cy’indege cyo ku wa 28 Gashyantare, cyabaye mu ntangiriro z’intambara yatangijwe na Israel na Amerika.
Ubuyobozi bwa Iran bwashishikarije abaturage kwitabira uwo muhango mu rwego rwo kugaragaza ubumwe n’imbaraga z’igihugu, mu gihe bukomeje ibiganiro na Amerika bigamije kugera ku masezerano ya burundu yo guhagarika intambara yahitanye uwari umuyobozi w’ikirenga wabo ayatollah ali Khamenei w’imyaka 86.
Ubuyobozi bwa Iran bwafunze imihanda, n’ikirere ndetse bunahagarika ibikorwa byinshi bya buri munsi kugira ngo imihango yo guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu ikorwe neza.
Hasan Hasan zadeh, umusirikare mukuru mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps ushinzwe kuyobora uyu muhango, yavuze ko amasanduku arimo imibiri y’abitabye Imana azazengurutswa mu mihanda ya Tehran mu rugendo rw’amasaha 12.
Uwo muhango yatangiye ku wa Gatandatu, ikaba iteganyijwe kurangira ku wa Kane w’iki cyumweru, ari nabwo Ayatollah Ali Khamenei azashyingurwa i Mashhad, aho yavukiye.
Hagati aho, Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, ntararagara mu mihango yo gusezera kuri se imaze iminsi ibera mu gihugu.
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko ashobora kuba yihishe nyuma yo gukomerekera mu gitero cy’indege ari nacyo cyahitanye se umubyara.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10





