• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, July 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Haravugwa umugabo watwitse inzu yarimo ibya miliyoni 5Frw kubera umujinya w’ideni ry’ibihumbi 80Frw

radiotv10by radiotv10
06/07/2026
in MU RWANDA
0
Kigali: Haravugwa umugabo watwitse inzu yarimo ibya miliyoni 5Frw kubera umujinya w’ideni ry’ibihumbi 80Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo washumitse inzu yari irimo ibifite agaciro ka miliyoni 5 Frw, bikekwa ko yabitewe n’umujinya w’ideni afitiwe ry’ibihumbi 80 Frw.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 05 Nyakanga muri kariya gace kubatsemo iyi nzu yari isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’ububaji, akaba ari na ho uyu mugabo ukekwaho kuyitwika yakoraga.

Amakuru avuga ko yari afitiwe ideni ry’ibihumbi 80 Frw, ndetse ko ari na byo byaba byabaye intandaro yo gukora iki gikorwa kigayitse cyo gutwika iyi nzu.

Umwe mu baturage wari uri aha, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru ko uyu mugabo akimara gushumika iyi nzu, yabanje kugerageza gucika ariko bakaza kumukacira.

Uyu muturage yagize ati “Uyu mugabo ni uw’aha. Yakoraga muri iyi atelier [ahakorerwa ibikorwa by’ububaji] ariko bamwambura ibihumbi mirongo inani (80 000 Frw) bye yakoreye.”

Bamwe muri aba baturage kandi bavuga ko ibyakozwe n’uyu mugabo atabitewe n’isindwe nk’uko hari ababikekaka, ahubwo ko na we ashobora kuba hari uwamutumye gukora iki gikorwa.

Undi muturage ati “Uriya muntu ntabwo yasinze, ni muzima ahubwo hari abamutumye kandi agomba kubavuga.”

Abazi ibikoresho byari muri iyi nzu, bavuga ko byari bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw, kuko harimo imashini zakoreshwaga mu bubaji, ndetse n’ibindi bikoresho, bikaba byahiriyemo.

Gusa ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye, riza kuzimya iyi nkongi, mu gihe byinshi mu bikoresho byarimo byari byamaze gukongoka.

Ni mu gihe ukekwaho gutwika iyi nzu, yahise afatwa ubwo yageragezaga gutoroka, ndetse ashyirikizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe iperereza.

Ukekwa yafashwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 17 =

Previous Post

Abakinnyi ba Cape-Verde bakiriwe nk’intwari bageze iwabo

Related Posts

Amajyepfo: Dore ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Amajyepfo: Dore ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

by radiotv10
05/07/2026
0

Mu rwego rwo gusoza gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu iterambere byakozwe muri uyu mwaka...

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

by radiotv10
05/07/2026
0

Umuturage wo mu murenge wa Bugarama warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabaga mu nzu imeze nabi yashyikirijwe inzu y’agaciro...

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

by radiotv10
04/07/2026
0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga, aje akurikira andi rwasinyanye...

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

by radiotv10
04/07/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze ibirango n’amabendera bishya by’inzego zigize RDF, butangaza ko mu byahindutse harimo ibimenyetso byambarwa...

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

by radiotv10
04/07/2026
0

The Rwanda Defence Force has released new badges and flags for its respective services, announcing changes that include new sleeve...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kigali: Haravugwa umugabo watwitse inzu yarimo ibya miliyoni 5Frw kubera umujinya w’ideni ry’ibihumbi 80Frw

Abakinnyi ba Cape-Verde bakiriwe nk’intwari bageze iwabo

Amajyepfo: Dore ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.