• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, July 7, 2026
RADIOTV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe

radiotv10by radiotv10
07/07/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuntu wese ukurikiranweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha kimuhamye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni ihame riteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Menya uburenganzira buba bwemerewe umuntu ukekwaho icyaha.

Ibikubiye muri iyi nyandiko, tubikesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwibukije abantu uburenganzira bwemererwa umuntu wese uba ukekwaho icyaha.

Iyo umuntu aketsweho icyaha yatangiye kugikurikiranwaho, hari abatekereza ko aba yatakaje uburenganzira bwe bwose. Ibi kenshi bigaragarira mu bitekerezo by’abantu batandukanye bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye.

Nyamara amategeko y’u Rwanda ateganya uburenganzira ku ukekwaho icyaha, uhereye ku itegeko nshinga, aho mu ngingo yaryo ya 29 igika cya (C) risobanura ko buri muntu afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo uburenganzira bwo “gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha.”

Uburenganzira bw’ukekwaho icyaha kandi bunateganywa n’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo zaryo za 46 na 68 zisobanura ubu burenganzira mu muri rusange ndetse no gihe cy’ibazwa.

Ingingo ya 46 ivuga ko mu gihe cy’ibazwa, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha amenyesha ukekwaho icyaha ko afite uburenganzira bwo kunganirwa no kuvugana n’umwunganira mu muhezo. Ubu burenganzira bufasha ukekwaho icyaha gutanga amakuru yose akenewe ku mwunganizi we kugira ngo abashe kumuburanira neza no kumugira inama mu by’amategeko.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iri menyesha rishyirwa mu nyandikomvugo, ariko iyo adashoboye gushaka umwunganira, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha abimenyesha umukuru w’Urugaga rw’Abavoka kugira ngo amumugenere. Ugenewe umwavoka ntashobora kumwanga atabigaragarije impamvu zikomeye.

Iyo ukekwaho icyaha ari umwana (ari munsi y’imyaka 18), agomba kuba ari kumwe n’umwunganira. Ibi bivuze ko iyo ukekwaho icyaha ari umwana, amategeko arushaho kumurengera. Iyi ngingo iteganya ko umwana agomba kuba ari kumwe n’umwunganira igihe cyose arimo kubazwa. Ibi bikorwa mu rwego rwo kurinda inyungu z’umwana no kumufasha kumva neza ibyo abazwa n’ingaruka bishobora kumugiraho.

Iyo dosiye yageze mu Bushinjacyaha, umwavoka afite uburenganzira bwo kumenya ibikubiye muri dosiye y’umukiliya we ukurikiranyweho icyaha, kugira ngo abone uko amwunganira. Ibi bituma ategura neza uburyo bwo kumwunganira no kurinda ko habaho kurenganywa.

Mu gihe ukekwaho icyaha afunzwe n’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha, ingingo ya 68 y’iri tegeko ivuga ko agomba kumenyeshwa icyo afungiwe, bikajyana n’uburenganzira bwo kubimenyesha umwunganira n’undi wese yashaka kubimenyesha. Iri menyesha naryo rishyirwa mu nyandikomvugo n’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha akayishyiraho umukono hamwe n’ukekwaho icyaha.

Ubu burenganzira ku ukekwaho icyaha ntibushingira gusa ku mategeko y’u Rwanda ahubwo bunashingira ku masezerano atandukanye mpuzamahanga u Rwanda rwemeje harimo n’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (Universal Declaration of Human Rights) aho mu ngingo zaryo uhereye kuya 6 kugeza ku ya 10 zigaruka ku burenganzira bwa buri muntu imbere y’amategeko, kunganirwa imbere y’amategeko, kurindwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko nta vangura, guhabwa ubutabera n’urukiko rubifitiye ububasha ndetse no kuburanishwa mu buryo buboneye.

Ingingo ya 11 y’iri tangazo yo ishimangira ko umuntu wese ukurikiranweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha kimuhamye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uburenganzira bwo kumenyeshwa impamvu z’ifungwa, kugira umwunganizi mu mategeko no kuvugana na we mu muhezo; ni zimwe mu nkingi z’ubutabera bunoze kuko binagenwa n’amategeko ndetse n’amahame y’ubutabera mu Rwanda.

Ivomo: RIB/Urubuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

President Kagame Appointed Co-Chair of New UN Global Commission on Artificial Intelligence

Next Post

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Related Posts

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

by radiotv10
07/07/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagizwe umwe mu Bayobozi Bakuru ba Komisiyo Nshya y’Ubwenge Bukorano AI (Artificial Intelligence)...

President Kagame Appointed Co-Chair of New UN Global Commission on Artificial Intelligence

President Kagame Appointed Co-Chair of New UN Global Commission on Artificial Intelligence

by radiotv10
07/07/2026
0

President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has been appointed as one of the Co-Chairs of the new United...

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

by radiotv10
07/07/2026
0

Umunyemari ufite imitungo myinshi irimo ibibanza birenga 100, n’imodoka zirenga 20 waregwaga kwigwizaho imitungo ayikuye mu ishyirahamwe yakoreraga mu Karere...

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

by radiotv10
07/07/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Israel, ziyemeje gushimangira ubufatanye n'umubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, zinasinya amasezerano y’imikoranire mu by’uburezi. Ni bimwe...

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

Eng.-Rwanda and Israel pledge to strengthen cooperation, sign new cooperation agreement

by radiotv10
07/07/2026
0

The Governments of Rwanda and Israel have committed to strengthening their existing partnership, signing new cooperation agreements in the fields...

Next Post
Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntihavugwa rumwe kuri bariyeri nyinshi zashyizwe mu majyepfo y’u Burundi

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • App Support
  • Cart
  • DOWNLOAD TV10 APP
  • FULL PROGRAMS LINEUP
    • RADIO 10 PROGRAMS
      • MONDAY
    • TV10 PROGRAMS
      • FRIDAY
      • MONDAY
      • SATURDAY
      • SUNDAY
      • THURSDAY
      • TUESDAY
      • WEDNESDAY
  • Hero Section Sample
  • Home 1
  • Home 1 Copy before edit by kader
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • MANAGMENT
  • MEGA MENU
  • My Home
  • My Home – English
  • Radio
  • RADIO 10 LIVE
  • RADIO10 SHOWS
  • songs_archieve
  • TV 10 LIVE
  • TV10 CAP
  • TV10 LIVE
  • TV10 SHOWS
    • AHABONA
  • Videos

Copyright © 2024 RadioTv10.