Muri Komini nyinshi zo mu Ntara ya Burunga yo mu majyepfo y’u Burundi, haravugwa ishyirwaho rya bariyeri nyinshi mu mihanda ryazahaje urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’ibicuruzwa, ndetse abahatuye bakavuga ko batumva impamvu yazo mu gihe bazi ko ntakibazo cy’umutekano gihari.
Izi bariyeri ziri gushyirwaho ku bwinshi n’Igipolici cy’u Burundi, ziravugwa mu mihanda yo mu bice bya Rumonge, Makamba na Rutana, aho zateye izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo ndetse bikanongera ruswa yo mu muhanda, mu gihe Guverineri w’iyi Ntara yasabye ko hakurwaho bariyeri zitari ngombwa.
Izi bariyeri ziyongereye mu byumweru bibiri bishize, byumwihariko zashyizwe mu muhanda mukuru wa nimero ya Gatatu werecyeza muri Rumonge.
Muri uyu muhanda, haravugwamo bariyeri nyinshi zigenda zigeranye, aho abatuye muri iyi Komini bavuga ko batumva impamvu yazo mu gihe ntakibazo cy’umutekano bahazi.
Polisi ivuga ko iri genzura rikorerwa kuri izi bariyeri, rigamije guca abamotari bakora mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’abatwaraho abagenzi barenze umwe. Abayobozi kandi bavuga ko ahubwo izi bariyeri zishobora no kwiyongera.
Gusa ingaruka ry’izi bariyeri zamaze kwigaragaza. Bamwe mu bafite ibinyabiziga nka moto n’imodoka, baziparitse kubera kwanga ko bifatwa, ibintu byahungabanyije urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ku kigero cyo hejuru kitigeze kubaho muri aka gace.
Mu muhanda wa Makamba–Nyanza-Lac, abagenzi baravuga ko baravuga ko igiciro cy’urugendo kikubye hafi gatatu, kuko ubu bari gucibwa amafaranga ibihumbi 25 by’amarundi, mu gihe bari basanzwe bahishyura ibihumbi 10, ariko n’ubundi Leta ikaba yarahageneye igiciro cya 5 100 y’amarundi.
RADIOTV10





