Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuziki Nyarwanda wungutse itsinda rishya ry’imbyino gakondo

Umuziki Nyarwanda wungutse itsinda rishya ry’imbyino gakondo

Umuziki w’injyana ya gakondo mu Rwanda, wungutse itsinda ‘Ingabonziza’ rivuga ko ryifuza kugeza iyi njyana ku rwego mpuzamahanga, ikogera amahanga.

Iri tsinda nubwo ritaramenyekana cyane, ariko rimaze umwaka umwe rishinzwe, ndetse abo ryataramiye mu birori binyuranye nk’imihango yo gusaba no gukwa ndetse n’ibindi birori, bavuga ko banyuzwe n’imbyino n’indirimbo byaryo.

Iri tsinda ryiyemeje kwigaruria imitima ya benshi, na ryo rikamenyekana nk’andi amaze kubaka amazina mu Rwanda, ryashyize hanze indirimbo yaryo ya mbere ryise ‘Uwera de’.

Ni indirimbo ivuga ubwiza bw’umwari w’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kurata ibyiza bitatse iki Gihugu birimo n’abaturage bacyo.

Kwinjira mu muziki wa gakondo, bagamije gukomeza gusigasira ko ukomeza gusagamba, ariko ukanamenyekana ukarenga imbibi ukagera ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe na Cyomoro Ntwari Dieumerci, umwe mu bagize iri tsinda.

Yagize ati “Ahazaza h’ibikorwa byacu ni ugukomeza gusigasira iby’iwacu biciye mu buhanzi ndetse no mu byino gakondo. Turifuza ko indirimbo zacu zaryohera Abanyarwanda ndetse n’abandi bose hirya no hino ku Isi.”

Iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 13, rivuga ko buri umwe afite umwihariko we uzatuma ibyo bakora bihuza bikanogera ababireba n’ababyumva, ku buryo ryizeye ko iyi ntego yaryo yo kugeza uyu muziki ku rwego mpuzamahanga izagerwaho.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =