Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abaturiye umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bahawe impanuro zo kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka

Abaturiye umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bahawe impanuro zo kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga mu Murenge wa Mugombwa, umwe mu Mirenge ihana imbibi n’u Burundi, bubibutsa kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari abantu bamwe bashobora kwishora mu bikorwa bya magendu cyangwa bakambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikabangamira umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Tuributsa abaturage batuye hafi y’umupaka kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka, birimo magendu no gukoresha inzira zitemewe. Kuba hari aho imipaka ifunze si impamvu yo kuyica mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhungabanya umutekano. Turabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha bikumirwe.”

Yakomeje ashimangira ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Rutagengwa Evariste ni umumotari wo mu Murenge wa Mugombwa. Avuga ko hari bamwe muri bagenzi be bashobora kugaragara mu bikorwa nk’ibyo byo gutwara ibitemewe byambukiranya imipaka, bikabagiraho ingaruka nyinshi. Gusa, iyo habaye ubukangurambaga nk’ubu bufasha abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ati: “Hari igihe bamwe mu bamotari bashukishwa amafaranga bakemera gutwara ibintu bitemewe byambukiranya umupaka, bikarangira babihanirwa cyangwa bikabateza ibihombo. Ubu bukangurambaga buradufasha gusobanukirwa ingaruka z’ibyo bikorwa no gufata icyemezo cyo kubyirinda.”

Undi muturage, Karangwa Evariste, yavuze ko kwambuka umupaka mu buryo butemewe no kwambukana ibicuruzwa bya magendu ari ibyaha bishobora guteza ingaruka zikomeye ku babikora.

Ati: “Abantu bamwe bambuka mu nzira zitemewe bajyanye cyangwa bazanye ibicuruzwa bitemewe, ariko iyo bafashwe barahanwa kandi bikabateza igihombo. Hari n’igihe ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga. Twe nk’abaturage twiyemeje gukomeza gutanga amakuru ku babigaragaraho kugira ngo ibyo bikorwa bicike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko bimwe mu byaha bishobora gukorwa n’abaturiye umupaka ari ukwambuka umupaka mu buryo butemewe no kwambukana ibintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bikagira ingaruka ku babikora kuko umutekano wabo uba uri mu kaga. Yasabye abaturage kubyirinda.

Ati: “Bimwe mu byaha bikunze kugaragara mu baturiye umupaka ni ukwambuka mu buryo butemewe no kwambukana ibintu binyuranyije n’amategeko. Ibyo bishyira ababikora mu kaga kandi bikagira ingaruka ku mutekano rusange. Turasaba abaturage kubyirinda no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubikumira.”

Yongeyeho ko ubukangurambaga nk’ubu bufasha abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurushaho gutanga amakuru afasha inzego zibishinzwe kubirwanya.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’Abaturage mu Karere ka Gisagara, SP L. Mujawamariya, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kurinda umutekano.

Ati: “Umutekano ni inshingano za buri wese. Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku muntu cyangwa igikorwa cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano. Ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ni bwo butuma ibyaha bikumirwa mbere y’uko biba.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga nk’ubu bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku byaha, kubakangurira kubyirinda no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp