Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, uherutse kwakira ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye intumwa ya Félix Tshisekedi yamushyikirije ubutumwa yamwoherereje.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, Perezida Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye intumwa ya Perezida Tshisekedi.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, “Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu ngoro ya Perezida i Gitega, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye Floribert Anzuluni Isiloketshi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Karere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’Intumwa Yihariye ya Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wamushyikirije ubutumwa yamwoherereje.”
Perezidansi y’u Burundi kandi yatangaje ko mu biganiro byahuje Ndayishimiye n’iyi ntumwa yihariye yohererejwe na Tshisekedi, byagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku gushimangira umubano hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi yoherereje Ndayishimiye iyi ntumwa nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Ndayishimiye agiranye ibiganiro n’abagize iri Huriro rya C64 ririmo abayobozi mu madini akomeye n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu biganiro bagiranye, Perezida w’u Burundi yari yasabye aba biyemeje kurwanya umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, kuyoboka inzira y’ibiganiro.
Nta kwezi kurashira kandi Perezida Évariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko rw’akazi i Kinshasa, aho yongeye gushimangira ko hakenewe umuti w’ibibazo by’umutekano byumwihariko biri mu burasirazuba bwa DRC.
U Burundi nk’Igihugu gifitanye imikoranire mu bya gisirikare na DRC, kimaze kohereza abasirikare benshi mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho kuva muri 2022, bivugwa ko kimaze koherezayo abagera mu bihumbi 30, bagiye gufatanya na FARDC guhangana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.



RADIOTV10