Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, wabaga muri Uganda, yarashwe ubwo yari avuye kureba umupira w’Igikombe cy’Isi, yarebanaga n’abandi mu kabari kari i Mbarara, ahita ahasiga ubuzima.
Uyu munyarwanda witwa yitwa Kagame Rukumbuzi Ruben, yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026 nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, abivuga.
Nyakwigendera yarashwe nyuma yuko yariho arebera mu kabari umupira wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, warangiye ikipe ya Argentine ibonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma, itsinze iy’u Bwongereza ibitero 2-1.
Amakuru avuga ko ubwo uyu Munyarwanda yari atashye avuye mu kabari kari muri uriya mujyi w’i Mbarara, yarashwe n’inzego z’umutekano za Uganda, agahita yitaba Imana.
Aya makuru kandi yahamijwe n’umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, wavuze ko yarashwe n’inzego z’umutekano za Uganda, ubwo abantu bari mu kavuyo kenshi nyuma y’uriya mupira.
Uyu wo mu muryango wa nyakwigendera, yatangaje ko inzego zarashe uyu Munyarwanda ubwo we n’abo barebanaga umupira muri ako kabari, bariho basohoka batashye.
Avuga kandi nyuma yuko uyu wo mu muryango wabo arashwe n’abo bo mu nzego z’umutekano za Uganda, ntawigeze afatwa, ahubwo ko bahise bagenda, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.
RADIOTV10