Thursday, July 16, 2026
RW|EN

Umunyeshuri w’umunyamahanga uregwa gukubita umwarimu we muri Kaminuza imwe mu Rwanda yasabiwe ibihano

Umunyeshuri w’umunyamahanga uregwa gukubita umwarimu we muri Kaminuza imwe mu Rwanda yasabiwe ibihano

Umunyamahanga ukomoka muri Sudani y’Epfo, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita umwarimu wo muri kaminuza yigami mu Rwanda, yasabiwe gufungwa imyaka itatu, n’impozamarira ya Miliyoni 9 Frw.

Uyu munyeshuri w’umukobwa, uburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, uretse gukubita umwarimu we wo muri Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali, anakurikiranyweho kumutera ubwoba, amubwira ko azamwica nk’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.

Mu iburanisha ryabaye none ku wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, uyu munyeshuri ukurikiranwa afunzwe nyuma yo gukora biriya byaha biturutse ku bushyamirane bwabaye hagati ye n’umwarimu, hasobanuwe imikorere y’ibi byaha.

Uyu munyeshuri wari watsinzwe isomo ryigishwa n’umwarimu akekwaho gukubita, yarisubiyemo, byongera biba uko arongera aratsindwa, abona amanota 23 kuri 60, amusaba kumwongerera amanota arindwi ngo agire icya kabiri, ariko umwarimu aramuhakanira.

Uyu mwarimu avuga ko nk’uko bisanzwe yashyize amanota y’abanyeshuri barimo n’ay’uyu muri sisiteme, akiyabona, ibintu bimera nabi, kuko aho yaje kumubonera, yamukubise inshyi nyinshi, ndetse amurya n’inzara aramukomeretsa.

Uwo munyeshuri yavugaga kandi ko uwo mwarimu ari we utuma atsindwa, anamutera ubwoba ko azamwica. Gusa hari umukozi mugenzi w’uyu mwarimu ndetse n’umunyeshuri bamutabaye bakabakiza.

Uregwa, yaburanye yemera ibyaha yakoze, akabisabira imbabazi, kuko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya kubera ikibazo cyo kugira amanota macye kandi atari yo yifuzaga. Yahakanye icyaha cyo gukoresha ibikangisho bishingiye ku kuba yarabwiye uriya mwarimu ko azamwica, avuga ko ayo magambo atayavuze.

Me Mutangana Félix wunganira urega, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko biriya byaha yabikoreye umukiliya we, ndetse abwira Urukiko ko byashyizwe muri dosiye y’ikirego iri muri sisiteme.

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yakoze ibyo byaha bihari, bwamusabiye gufungwa imyaka itatu. Igihano cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ndetse n’igifungo cy’imyaka ibiri ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Me Mutangana kandi yavuze ko ku kuregera indishyi, uregwa agomba gutanga miliyoni 9 Frw, zirimo miliyoni 5 Frw zo kuba uyu munyeshuri yarandagaje uyu mwarimu, ndetse n’izindi miliyoni zirimo 1,2 Frw telefone ye yangiritse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rupfundikira urubanza, rwemeza ko ruzasomwa tariki 31 Nyakanga 2026.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 7 =