Friday, July 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Mu Budage no muri Canada hafatiwe Abanyarwanda babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside

Mu Budage no muri Canada hafatiwe Abanyarwanda babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwemeje ko Abanyarwanda babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorwe Abatutsi, bafashwe n’inzego z’Ibihugu bibiri, mu Budage no muri Canada.

Aba banyarwanda bafashwe, ni Innocent Sebugoyi na ko Laurent Nduwayezu, bafashwe mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi gushize kwa Kamena.

Uwafashwe mbere muri aba, ni Laurent Nduwayezu wafashwe n’inzego z’ubutabera za Canada tariki 22 Kamena 2026.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, buvuga ko “Ifatwa rye ryakozwe hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego (indictment) n’urwandiko mpuzamahanga rwo gufata (international arrest warrant) byatanzwe mu mwaka wa 2014.

Laurent Nduwayezu yavukiye mu Karere ka Burera mu mwaka wa 1958. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaga mu cyahoze ari Komini Rubavu, aho yari Umukuru ushinzwe Umutekano muri BRALIRWA, uruganda rukora ibinyobwa rwari rufite icyicaro mu Mujyi wa Gisenyi.

Laurent Nduwayezu akurikiranyweho ibyaha icyaha cya Jenoside; icy’ubufatanyacyaha muri jenoside; icyo gucura umugambi wo gukora jenoside; icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, n’icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Komini Rubavu, harimo no kwitabira inama zategurwagamo urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwaboneyeho “gushimira inzego z’ubutabera za Canada ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu gushakisha, kumenya, gufata no kugeza imbere y’ubutabera abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bari ku butaka bwa CANADA.

Nanone kandi tariki 01 z’uku kwezi kwa Nyakanga, inzego z’ubutabera z’u Budage zafashe Innocent Sebugoyi na we ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwatanagje ko “Ifatwa rye ryakozwe hashingiwe ku nyandiko ikubiyemo ikirego (indictment) n’urwandiko mpuzamahanga rwo gufata (international arrest warrant) byatanzwe mu mwaka wa 2019.

Innocent Sebugoyi we yavukiye mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro, ku wa 20 Nzeri 1967. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu cyahoze ari Komini Kayove, aho yari Burugumesitiri Wungirije, ashinzwe ubutegetsi n’amategeko.

Acyekwaho ibyaha bya jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ndetse no gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye abantu gukora jenoside.

Akekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byari bigize Komini Kayove, harimo no kugaba ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + two =