Thursday, July 23, 2026
RW|EN
SIPORO

General Muganga yagaragarije abakinnyi ba APR impamvu shingiro bakwiye kwegukana CECAFA Kagame Cup

General Muganga yagaragarije abakinnyi ba APR impamvu shingiro bakwiye kwegukana CECAFA Kagame Cup

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko yashinzwe na Perezida Paul Kagame, bityo ari impamvu ikomeye ikwiye gutuma baharanira kwegukana n’Igikombe cyamwitiriwe ‘CECAFA Kagame Cup’ kigiye gukinirwa mu Rwanda.

Gen Muganga yabibwiye aba bakinnyi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, ubwo yabasuraga aho basanzwe bakorera imyitozo i Shyorongi.

Ubwo yagezaga ijambo ku bagize iyi kipe, yabanje kwakira abakinnyi bashya, abaha ikaze anababwira amateka atandukanye y’ikipe baje gukoreramo.

Yagize ati “iyi ni ikipe Yashinzwe n’Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME mu 1993, ni ikipe ifite amateka akomeye duhereye kuri iki Igikombe mugiye guhatanira cya CECAFA KAGAME Cup 2026, murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wacu.”

Yababwiye ko iyi kipe yegukanye iki Gikombe inshuro eshatu, kandi zose yacyegukanye cyakiniwe mu Rwanda, bityo ko no kuri iyi nshuro kigiye kuhakinirwa, amateka agomba kwisubiramo.

Ati “Murasabwa kongera mukagitwara. Nk’uko byahoze, Igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare inaha Kandi ikipe iruzuye benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu.”

Yageneye n’ubutumwa abakinnyi basanzwe muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, abashimira uko bitwaye mu mwaka w’imikino ushize, bakayihesha ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona.

Ati “Mwesheje umuhigo rwose twongere tugenze gutyo no kuri iyi CECAFA. Ikindi kandi, nanjye munyemerere nunge mu ry’ Abakunzi ba Ruhago, n’aba APR byumwihariko mvuga nti nyuma y’iyo CECAFA muteganyirijwe byinshi, ntimubabazwe cyangwa ngo mucike intege n’ibyo twimwe kandi twari tubikwiriye, hari ibihembo twabonye batanga ariko birengagiza ibyagezweho n’ikipe ya APR. rero mushonje muhishiwe nyuma ya CECAFA tuzavuga uko byakagenze.”

Ronald Ssekiganda uherutse kugirwa kapiteni wungirije wa mbere w’iyi kipe, yashimiye ubuyobozi bwayo, byumwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wayo General Mubarakh Muganda udahwema kuba hafi abakinnyi bayo.

General Muganga yasuye ikipe ya APR i Shyorongi
Yabibukije amateka y’ishingwa ry’iyi kipe abagaragariza impamvu ashimangira ko kwegukana CECAFA ari itegeko

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 12 =