Thursday, July 23, 2026
RW|EN
SIPORO

Dore abakinnyi 10 bitezweho byinshi muri CECAFA Kagame Cup igiye kubera i Kigali

Dore abakinnyi 10 bitezweho byinshi muri CECAFA Kagame Cup igiye kubera i Kigali

Kuva kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda haratangira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, rizahuza amakipe 12 aturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Aya makipe yagabanyijwe mu matsinda atatu, mu irushanwa rizamara ibyumweru bibiri. Turebere hamwe abakinnyi 10 bo guhanga amaso muri iri rusanwa.

Muri iri rushanwa, hari abakinnyi benshi bafite amazina akomeye, ariko twahisemo 10 tubona bitezweho byinshi.

Ku mwanya wa mbere hari Isa Jigwiba, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Mali uherutse gusinyira Rayon Sports. Yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Mali nyuma yo gutsinda ibitego icyenda, bituma ukuza kwe mu Rwanda gutungura benshi.

Hakurikiraho Michel, rutahizamu mushya wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, waje afite izina rikomeye nyuma yo kuba umwe mu batsinze ibitego byinshi mu gihugu cye.

Undi ni Clatous Chota Chama, umukinnyi w’inararibonye uherutse gusubira muri Simba SC, aho ategerejweho kongera kwitwara neza muri iri rushanwa.

Hari kandi Emmanuel Flomo wa Al Hilal, Elvis Lupia wa Singida, Paul Okoti wa Gor Mahia, Jibril Ouattara wa APR FC, Kamini Junior wa Rayon Sports, Antonio Atisso Kodjo wa Rayon Sports, ndetse na Victor Mbaoma wa Taska FC.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bitezweho kuzatanga umusaruro ukomeye muri CECAFA Kagame Cup, nubwo hari n’abandi bashobora kuzatungurana bakigaragaza muri iri rushanwa.

URUTONDE

  1. Isa Jigwiba (Rayon Sports)
  2. Michel (APR FC)
  3. Clatous Chota Chama (Simba SC)
  4. Emmanuel Flomo (Al Hilal)
  5. Elvis Lupia (Singida Black Stars)
  6. Paul Okoti (Gor Mahia)
  7. Djibril Ouattara (APR FC)
  8. Kamini Junior (Rayon Sports)
  9. Antonio Atisso Kodjo (Rayon Sports)
  10. Victor Mbaoma (Taska FC)

Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =