Saturday, July 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ukuriye Ingabo zose za Loni ziri mu butumwa muri Sudani y’Epfo yasuye abasirikare b’u Rwanda anabagira inama

Ukuriye Ingabo zose za Loni ziri mu butumwa muri Sudani y’Epfo yasuye abasirikare b’u Rwanda anabagira inama

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yasuye abasirikare b’u Rwanda bakorera muri Batayo ya Rwanbatt-3 ahitwa Durupi, abashimira uburyo bakorana ubunyamwuga, abibutsa ko bagomba gukomeza kuba maso.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, aho Maj Gen Junhui Wu ukuriye ingabo za UN ziri mu butumwa muri Sudani y’Epfo, yasuraga izi ngabo z’u Rwanda ziri ahitwa Durupi.

Muri uru ruzinduko yaraherekejwe n’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS mu gice cy’Amajyepfo (Sector South), Brig Gen Shishir Bharadwaj, hamwe n’abandi bayobozi bo ku cyicaro gikuru cya UNMISS.

Umugaba Mukuru wa UNMISS yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho ibikorwa bya Batayo ikomeje gukora, uko isohoza inshingano zayo, ndetse n’imbogamizi ihura nazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Maj Gen Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.

Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gusohoza inshingano zabo neza, ashimangira ko ari ingenzi kuzuza neza inshingano bahawe hubahirizwa amahame n’indangagaciro biranga abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro. Yagize ati “Dukwiye gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu.”

Yakomeje ashishikariza abasirikare ba Rwanbatt-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange n’ubunyamwuga mu gutunganya inshingano zo kubungabunga amahoro.

Yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe
Yabasabye gukomeza kuba maso

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =