Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abaturarwanda bahawe umuburo ku biza bishobora kubaho bitewe n’ikinyagihe kidasanzwe kizaba ku Isi

Abaturarwanda bahawe umuburo ku biza bishobora kubaho bitewe n’ikinyagihe kidasanzwe kizaba ku Isi

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, iraburira Abaturarwanda ko mu Muhindo w’uyu mwaka, hateganyijwe imvura nyinshi izaterwa n’ikinyagihe kizwi nka El Niño, igasaba abantu kwitegura hakiri kare bashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza bishobora kuzabaho.

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2026, buvuga ko hakurikijwe amakuru atangwa n’itehanyagije, igihe cy’Umuhindo kizarangwa n’imvura nyinshi.

Iyi Minisiteri yagize iti “Amakuru y’iteganyagihe agaragaza ko mu Muhindo w’uyu mwaka hari imvura nyinshi bitewe n’ikinyagihe cya El Niño kirangwa n’ukwiyongera kw’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika.”

Ikomeza ivuga ko muri iki gihe cy’izuba Abaturarwanda barimo, bashobora kugikoresha bashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ingaruka zishobora kuzaterwa n’iyi mvura nyinshi.

Iti “Impeshyi turimo, ni igihe cyiza cyo kwitegura hakiri kare, tugashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza by’Imyuzure, Inkangu, Inkuba, Inkubi y’Umuyaga n’ibindi.”

Iyi Minisiteri isaba abafite inzu zishaje “kuzisana, kuzirika neza ibisenge, guhoma neza inzu, gushyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi.”

Ivuga kandi ko “abatuye mu manegeka bagomba kuhimuka hakiri kare” abegereye imikingo yangiritse, bakayisibura no gusibura inzira z’amazi, ndetse abantu bagaca imirwanyasuri mu mirima.

Abaturarwanda kandi basabwe gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi, ndetse aho isanzwe iri, hagakorwa igenzura niba ikora neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO), riherutse gutangaza ko iki kinyagije cya El Niño kigiye kwaduka gishobora kuzateza ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse bigasiga ingaruka zirimo amapfa, imyuzure, inkubi z’umuyaga ndetse n’ubushyuhe bukabije, bizagaragara mu Bihugu byinshi ku Isi.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; yaboneyeho gusaba Ibihugu n’inzego zabyo, gushyiraho ingamba zigamije kwitegura hakiri kare, kugira ngo hirindwe ingaruka ibi bihe bishobora kuzagira ku baturage.

Ikinyagije El Niño, ni kimwe mu biza karemano, giterwa n’ubushyuje bwinshi buturuka mu Nyanja ya Pasifika, kikagira ingaruka zikomeye ku kirere cyo ku Isi yose, aho bimwe mu bice bigwamo imvura nyinshi idasanzwe.

Iki kinyagihe giheruka hagati y’umwaka wa 2023 n’uwa 2024, cyasize umwaka wa 2024 urangwa n’ubushyuhe bwinshi bwatumye uba umwaka wagize ubushyuhe bwinshi mu mateka y’Isi.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 13 =