Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse kikanakuraho impushya zose zo gutumiza alukolo (Ethanol/Neutral Spirit) mu rwego rwo ubuzima bw’abaturage.
Iharagarikwa ry’itumizwa ry’iki gicuruzwa, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku mpamvu igamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Alukolo (Ethanol/Neutral Spirit) yakunze kuvugwaho kuba ikoreshwa mu nzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge zimaze iminsi zihitana ubuzimabwa bamwe, abandi zikabasigira ubumuga bwa burundu nko guhuma.
Iri tangazo rivuga ko “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora ibicuruzwa, abatumiza mu mahanga, abadandaza n’abaturage muri rusange”, Impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit) zatanzwe na Rwanda FDA, zirahagaritswe kandi zivanyweho guhera ubu.
Rikomeza rigira riti “Ubusabe bwose bwagejejwe kuri Rwanda FDA bwo gutumiza mu
mahanga alukoro (Ethanol / Neutral Spirit), burahagaritswe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”
Hamaze iminsi humvikana impfu za hato na hato mu Rwanda ziturutse ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, benshi bakunze kwita ibyuma, cyangwa bamwe bagereranye na Kanyanga.
Zimwe muri izo nzoga, bivugwa ko kimwe mu byifashishwa mu kuzikora, ari Alukolo, aho byemezwa ko iyo zigeze mu mubiri w’umuntu zikekagura inyama zo mu nda, ndetse zikanagera mu bwonko, ku buryo hari n’abo zidahitana ariko zikabasigira ubumuga bwo kutabona.
RADIOTV10